Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 23 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 23 WERURWE

Mu gitondo cyo ku itariki 23 Werurwe 1944, ingabo z’Abarusiya zisaga ibihumbi 150 zagose agace kari gatuyemo abaturage b’Abaceceni, zibategeka gusohoka mu mazu babwirwa ko bagiye gukorerwa ibarura. Bamaze gusohoka bashyizwe mu bimodoka binini by’ibikamyo, bibageza aho bashyizwe muri gariyamoshi zitwara ibicuruzwa bajyanwa muri Aziya yo hagati.

Urubuga wwwherodote.com ruvuga ko aba baturage bageraga ku bihumbi 500 bafashwe ku itegeko rya Staline wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) babeshyerwa ko bakorana n’ingabo z’Abadage zari zihanganye n’iz’Abarusiya mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Staline wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS).

Mu nzira igana aho babajyanaga, abagera kuri 1/3 bapfiriye mu nzira bishwe n’inzara, inyota ndetse n’uburyo bari babapakiye bakagenda iminsi myinshi. Nyuma yo kubageza aho babataye (muri Aziya yo yagati) ngo bakomeje kwicwa n’inzara ndetse n’ubukonje bukabije.

Bamaze gukurwa mu byabo, ubutaka bwa Repubulika ya Ceciniya bwigabanijwe n’ibindi bihugu byari bigize URSS, imitungo yabo itwarwa n’abandi baturage, ibikorwa biranga amateka yabo birangizwa, amarimbi arasenywa, n’ibindi bikorwa byari bigamije gusibanganya ko bigeze kuhatura.

Igice cya gariyamoshi cyashyizwemo abagore n’abana b’abaceceni.

Nyuma y’aho umunyagitugu Staline wayoboraga URSS aviriye ku butegetsi, Repubulika y’Abaceceni yongeye gusubizwaho, Abaceceni bake barokotse bagarurwa mu gihugu cyabo. Mu 2004, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ibyakorewe Abaceceni ari jenoside.

Ibindi byaranze itariki ya 23 Werurwe mu mateka

1933: Inteko ishinga amategeko y’Abadage (Reichstag) yeguriye ububasha bwose Adolf Hitler).

1942: Icyemezo numero 40 cy’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bw’Ubudage cyasabye ko hakubakwa urukuta rwa Atlantika. Uru rukuta rwari rugamije kubuza abatera Ubudage banyuze mu Bwongereza bose kuhagera.

Urukuta rwa Atlantika rwubatswe mu Budage mu 1943, hagamijwe gukumira uwatera Ubudage wese anyuze mu Bwongereza.

1965: Imyigaragambyo y’abanyeshuri mu mijyi minini ya Maroc yatatanijwe n’abashinzwe umutekano babarasheho. Umubare w’abayiguyemo ntiwamenyekanye. Aba banyeshuri bigaragambije kuko Ubwami bwa Maroc bwari bwatanze itegeko rivuga ko umuntu urengeje imyaka 16 atemerewe kwiga.

Igipolisi cya Maroc cyarashe ku banyeshuri bigaragambyaga mu 1965.

1966: Papa Paul VI yakiriye i Roma Dogiteri Michael Ramsey, arikipisikopi wa Cantorbéry (wo mu idini y’Abangirikani). Hari hashize ibinyejana 4 aya madini adacana uwaka. Uwo munsi yahise ashyiraho komisiyo ahuriyeho.

1982: Jenerali Efraín Ríos Montt yahiritse Fernando Romeo Lucas García ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Guatemala ahita amusimbura kuri uwo mwanya.

1994 : Luis Donaldo Colosio, wari umukandida ku mwanya wa perezida wa Mexique, yiciwe ahitwa Tijuana.

1998 : Filime ya Titanic y’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada James Cameron yabonye igihembo cya filime nziza y’umwaka w’1997.

Filime ya Titanic yakunzwe cyane mu myaka y’1997 kugeza mu 2000.

2005: Uruganda rutunganya peteroli n’ibiyikomokaho BP rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruri muri Leta ya Texas twaraturitse hapfa abantu 15 abandi 100 barakomereka. Impanuka nk’iyi yaherukaga kuba muri uru ruganda kuri 30 Werurwe 2004.

2019 : Muri Mali, abaturage bo mu bwoko bw’abaperi 134 bishwe n’umutwe witwaje intwaro w’abadogo, ahitwa Ogossagou.

2020: Muri Afurika y’uburengerazuba, umutwe witwara gisirikare w’abayisiramu (État islamique) wishe abasirikare ba Tchad 98 mu gitero cyabereye i Bohama ku kiyaga cya Tchad, n’abasirikare 70 ba Nijeriya mu gitero cyabereye ahitwa Goneri, mu ntara ya Konduga yo muri Nijeriya.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1976: Keri Russell, umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi.

Keri Russell), umunyamerikakazi ukina filime.

1986 : Frédéric Sammaritano, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1991 : Facundo Campazzo, umukinnyi wa Basketball wo muri Argentine.

1994: Tee Grizzley, umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza : Mutagatifu Victorien

Victorien yari guverineri wa Carthage (muri Tuniziya y’ubu) umurwa mukuru w’intara y’Abaromani y’Afrika. Aha hari hatuye n’abaturage bitwa Abavandare. Umwami wabo yagerageje guhindura Victorien wari umukirisitu ngo agire imyemerere nk’iyabo aranga amubwira ko nta cyatuma areka kwizera kwe. Umwami ararakara aramwica.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here