Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 24 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 24 GASHYANTARE

Adolf Hitler, washinze ishyaka ry'Abanazi.

Ku wa 24 Gashyantare 1920, ni bwo Ishyaka ry’Abakozi b’Abadage (ari ryo shyaka ry’abanazi) ryashinzwe na Adolf Hitler.

Abagize igitekerezo cyo gushyiraho iri shyaka mu 1919 ni Anton Drexler, wakoraga birebana na gariyamoshi n’umunyamakuru Karl Harrer. Nyuma yaho Adolf Hitler yaje kuganira nabo ibyo gushinga iri shyaka, bahita babishyira mu bikorwa ku itariki nk’iyi mu 1920.

Ishyaka ry’abanazi ryaje gutandukira ritangira gukangurira Abadage kwanga no kwica Abayahudi n’abandi bantu Hitler yitaga ko badafite icyo bamaze muri sosiyete.

Abanazi ni bo bakoze jenoside y’Abayahudi, kuva mu 1939 kugeza mu 1945 intambara ya kabiri y’isi yose irangiye, bishe Abayahudi babarirwa muri miliyoni 6.

Ibindi byaranze itariki ya 24 Gashyantare mu mateka ni ibi bikurikira:

1530: Charles Quint yimikiwe kuba umwami w’Abami wa Espagne na Papa Clement III.

1670: Umwami wa XIV yatanze itegeko ryo kubakira inzu abamugariye ku rugamba bazajya babamo (Hôtel des Invalides).

1821: Jenerali Agustin Iturbide yatangaje ko Mexique ibaye igihugu kigenga. Uwo munsi ni bwo hatangajwe gahunda ya Iguala. Iyi gahunda yateganyaga gushyiraho idini rimwe mu gihugu (Gatolika) ikanavuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

1848: Umwami Louis-Philippe w’Abafaransa yemeye guhara ikamba ry’ubwami, atangaza ko hagiyeho Repubulika y’Ubufaransa nyuma y’iminsi micye abaturage b’iki gihugu bari bamaze bigaragambya bavuga ko badashaka ingoma ya cyami.

1909: Bwa mbere mu mateka, herekanywe filime y’amabara, ahitwa Brighton mu Bwongereza.

1918: Igihugu cya Estonia cyabonye ubwigenge.

1945: Uwari minisitiri w’intebe wa Misiri Ahmed Pacha yishwe nyuma yo gutangaza ko agiye gushoza intambara ku Budage.

1966: Uwari perezida wa Ghana Kwame N’Krumah yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cye ubwo yari mu ruzinduko mu Bushinwa.

Kwame N’Krumah, wayoboye igihugu cya Ghana kuva mu 1960 kugeza mu 1966.

2000: Akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kafashe umwanzuro wo kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yakozwe ku itariki ya 10 Nyakanga 1999.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1978: Corey Benjamin, umunyamerika ukina basketball.

1984: Brian Dabul, umukinnyi wa tennis wo muri Argentine.

1991: Emily DiDonato, umunyamideri w’umunyamerika.

1996: Lenny Charles-Catherine, umufaransa ukina umupira w’amaboko wa Basketball.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Modeste (+489)

Mutagatifu Modeste yabaye umwepiskopi wa Treves mu gihugu cy’Ubudage, akaba yarashinzwe uwo murimo wo kuyobora Diyosezi ya Treve mu mwaka wa 486,  mu gihe gikomeye, kuko muri icyo gihe uwo mujyi wari mu bwami bwayoborwaga n’Abafranki. Mutagatifu Modeste yatangiye kuvugwa mu gisekuruza cya cyenda (IX). Igihe cye rero, kogeza Ivanjili muri kariya gace k’Ubudage byari bikomeye cyane kubera ubupagani bwaharangwaga. Igihe rero yamamazaga Ivanjili, ni na cyo gihe umwami Klovisi w’Ubufaransa yiteguraga kubatizwa, we n’ingabo ze bakaba barabatijwe kuri Noheli mu mwaka wa 496.

Mutagatifu Modeste yitabye Imana mu mwaka wa 489.

Olive UWERA

NO COMMENTS