Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 24 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 24 WERURWE

Ku wa 24 Werurwe 1944, abanazi bishe abaturage 335 bo mu Butaliyani, bahorera abasirikare babo 32 bari bishwe n’ibisasu barashweho n’ingabo z’Abataliyani ubwo binjiraga muri Roma.

Aba baturage 335 biciwe mu byobo byari biri mu gace kitwa Ardeatino, abenshi muri bo bakaba bari abayahudi babaga muri gereza ya Regina Coeli y’i Roma. Aba bagororwa kandi babaga bafashwe bakabeshyerwa ibyaha, bazira ko ari abayahudi.

Ibindi byaranze itariki ya 24 Werurwe mu mateka

1267: Umwami Louis wa IX (waje kuba Mutagatifu Louis) yateranirije ingabo ze i Parisi mu Bufaransa, kugira ngo zitegure intambara ntagatifu ya 8. Izi ntambara ntagatifu zari zigamije gushakisha inzira ijya mu murwa mutagatifu Yeruzalemu, kuko abayisiramu bajyaga bigarurira ibice abakirisitu banyuragamo bava i Burayi bajyayo.

1550 : Amasezerano ya Outreau yatumye harangizwa intambara hagati y’Ubwongereza ku ruhande rumwe, n’Ubufaransa bwari bufatanije na Ecosse ku rundi ruhande. Muri aya masezerano, Abongereza bemeye guhara intara ya Boulogne bari barambuye Abafaransa, bahabwa amafaranga yakoreshwaga icyo gihe mu Bufaransa ibihumbi 400, yatanzwe mu byiciro bibiri. 1/2 bayahawe mbere yo guhaguruka kuri 25 Werurwe, andi atangwa muri Kanama 1550.

1720 : Bitewe n’ubukungu bwari bwifashe nabi, amabanki yo ku gace k’ubucuruzi ka Quincampoix (i Parisi mu Bufaransa) yafunze imiryango.

1837 : Igihugu cya Canada cyahaye abirabura uburenganzira bwo gutora.

1882 : Umudage w’umuhanga mu bumenyi bw’ibihumeka Robert Koch yavumbuye agakoko gatera igituntu kitiriwe izina rye (bacille de Koch).

Robert Koch wavumbuye agakoko gatera igituntu (bacille de Koch).

1900: Inzira ya gariyamoshi ya New York yatangiye kubakwa.

1929: Mu Butaliyani, abafashisite batsinze amatora; bakaba ari bo bonyine bari biyamamaje.

1934: Citroën yerekanye imodoka yayo ya mbere. Itariki nk’iyi mu 1938, uruganda rwa Citroën rwari rumaze kugira abakozi ibihumbi 30 mu Bufaransa.

Imodoka ya mbere yasohowe n’uruganda rwa Citroën.

1948: Abagore bo mu Bubiligi bahawe uburenganzira bwo gutora.

1976 : Muri Argentine, abasirikare bahiritse ubutegetsi nyuma yo gufunga umugore wayoboraga iki gihugu ari we Isabel Peron.

1999 : Muri Kosovo, ho muri Repubulika ikomatanije ya Yugosilaviya, ingabo z’umuryango ushinzwe gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN) zatangiye igikorwa cyo kurasa ku ngabo za Serbia mu ntambara ya Kosovo. Iki gikorwa cyamaze iminsi 78.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1978 : Bertrand Gille, umukinnyi w’umupira w’amaboko (handball).

1983 : Terrance Jerod (T. J.) Ford, umunyamerika ukina basketball.

Terrance Jerod (T. J.) Ford, umunyamerika ukina basketball.

1986: Lucie Lucas, umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime wo mu Bufaransa.

1993 : Diego Rolán, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Uruguay.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza : Mutagatifu Gatarina wa Suwede

Gatarina yakomokaga mu muryango w’ibwami wo muri Suwede, abikomoye kuri nyina (Brigitte wa Suwede) na se Ulf Gudmarson. Nyina Brigitte yihaye Imana nyuma yo gupfakara akiri muto. Ni we washize umuryango w’abihaye Imana b’ababurijite. Brigitte amaze kwitaba Imana, Gatarina yinjiye muri uyu muryango nawe yiha Imana. Icyo gihe yari amaze iminsi nawe apfakaye. Hari mu kinyejana cya IV.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here