Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 25 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 25 GASHYANTARE

Hiram Rhodes Revels, umusenateri wa mbere w'umwirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku itariki ya 25 Gashyantare 1970, umwirabura w’umunyamerika Hiram Rhodes Revels yemerewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutorerwa kuba senateri muri Leta ya Mississippi.

Hiram Rhodes Revels yari umupasiteri akaba n’umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Yarwanye kandi mu ntambara yo kubohoza Leta zari zaranze kwiyomeka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1861 kugeza mu 1865.

Ibindi byaranze itariki ya 25 Gashyantare mu mateka

1156: Abayisiramu ba Sfax (Tuniziya y’ubu) barigaragambije banga ubukoloni bw’ubwami bwa Sicile, bica abakristu bayobowe na guverineri wabo Omar.

1836: Umunyamerika Samuel Colt yasabye ibyangombwa bihamya ko ari we muntu wa mbere ukoze imbunda nto “revolver”.

1899: Ni bwo uruganda rwo mu Bufaransa rukora imodoka rwa Renault rwatangijwe ku mugaragaro.

1941: Abaturage bo mu Bwongereza bigaragambije bamagana iyicwa ry’Abayahudi.  Aha twakwibutsa ko yari yo ntangiriro ya jenoside Abayahudi bakorewe n’abanazi mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1947: Igihugu cyitwaga Prusse cyakuweho, cyomekwa ku Budage.

1976: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gutora umwanzuro w’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye, wemera ko Yerusalemu y’uburasirazuba yomekwa kuri Isiraheli.

2004: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasohotse filime yitwa “The passion of Christ” ivuga ku masaha ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu/Yesu. Iyi filime yakozwe na Mel Gibson.

2013: Umugore witwa Guen-Hye yabaye perezida wa mbere w’umugore mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo, anaba umugore wa mbere uyoboye igihugu muri Aziya y’Amajyaruguru y’uburasirazuba.

Guen-hye perezida wa mbere w’umugore wa Koreya y’amajyepfo.

2020: Igisirikare cya Siriya n’abari bakiri inyuma babashije gufata umujyi wa Kafranbel wari waratwawe n’inyeshyamba kuva mu 2012.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1968: Sandrine Kiberlain, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umufaransakazi.

1987: Eva Avila, umuririmbyikazi wo muri Canada.

1989: Karimu Aït-Fana, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

2005: Noah Jupe, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza umuhire Romewo (+1380)

Romewo yari umufureri wita ku mirimo y’amaboko, wabayeho mu kinyejana cya XIV. Irindi zina rye nyaryo ryari Heneriko. Yiswe Romewo kuko babonaga ari umuroma uri mu rugendo rutagatifu. We na mutagatifu Avertini bari abo mu muryango w’abihayimana b’abakarume babaga i Limoje. Nuko igihe kimwe bafata urugendo rutagatifu kugira ngo bajye gusura imva ya Yezu. Icyakora baruguyemo mu w’1380, bishwe n’icyorezo cyari cyarayogoje igice kinini cy’uburayi. Bapfiriye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Papa yemeye ko  Romewo yambazwa nk’umuhire, mu mwaka w’1844.

Olive UWERA

NO COMMENTS