Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 3 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 3 WERURWE

Ku itariki ya 3 Werurwe 2002, igihugu cy’Ubusuwisi cyemeye kwinjira mu Muryango w’Abibumbye bisabwe n’abaturage bacyo.

Ibi byanyuze mu matora aho miliyoni 1 ibihumbi 489 n’abaturage 62 batoye bemeza ko igihugu cyabo cyajya mu muryango w’Abibumbye naho miliyoni 1 ibihumbi 237 n’abaturage 725 bagatora babihakana. Abemeye ko igihugu cyabo cyajya muri uyu muryango babaye 55% by’abaturage bose batoye.

Ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yarangiraga mu 1945, Ubusuwisi bwanze kwinjira mu muryango w’Abibumbye bitewe n’uko wanze kwemera ko iki gihugu kitigeze kirwana cyangwa ngo kigire uruhande kibogamiraho muri iyi ntambara.

Kuba umuryango w’Abibumbye warashyize icyicaro cyawo i Genève mu murwa mukuru w’Ubusuwisi mu 1946, ngo ntacyo byahinduye ku cyemezo cy’iki gihugu cyo kutawinjiramo. Mu 1967 ariko Ubusuwisi bwatangiye umushinga w’itegeko wabwemerera kwinjira mu muryango w’Abibumbye, ariko bigeze mu matora, abaturage batora ko batabishaka kuri 16 Werurwe 1986. Kuva icyo gihe kugeza mbere ya 2002 ho gato bari batarongera kugaragaza ubushake bwo kujya muri uyu muryango.

Ibindi byaranze itariki ya 3 Werurwe mu mateka

1800: Napoleon Bonaparte yahagaritse kwinjira kw’abimukira mu Bufaransa.

1802: Mu Bufaransa hasohotse amabwiriza avuga ko abakora umwuga w’uburaya bazajya basurwa ngo hagenzurwe ko bafite isuku ihagije.

1859: Ubufaransa n’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano rwihishwa avuga ko Uburusiya butazagira uruhande rubogamiraho igihe cyose Ubufaransa na Autriche byaramuka birwanye mu ntambara.

1861: Umwami w’Uburusiya Star Alexandre II yatanze itegeko rica ubucakara mu gihugu yari ayoboye.

Star Alexandre II waciye ubucakara mu Burusiya.

1878: Ni bwo Papa Léon XIII yimitswe nka papa. Mbere yo kuba Papa yitwaga Vincenzo Gioacchino Raffaele Luigi Pecci.

1910: John D. Rockefeller yashinze umuryango uteza imbere ubumenyi.

1930: Mu kibaya cya Tarn ho mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubufaransa habaye imyunzure ihitana abantu babarirwa mu majana. Iyi myuzure yatangiye ku itariki ya 1 Werurwe isa nk’aho igabanije ubukana kuri 4 Werurwe, ariko yangije byinshi ku itariki 3 z’uko kwezi.

Uretse gutwara ubuzima bw’abantu yasenye amazu menshi cyane, ibiraro, imihanda n’inzira za gariyamoshi.

Imyuzure ya Tarn mu Bufaransa, yangije byinshi mu 1930.

1943: Umubyigano w’abaturage wabereye aho gariyamoshi zihagarara hitwa Bethnal Green mu murwa mukuru w’Ubwongereza ari wo Londre, wahitanye ubuzima bw’abantu 173, abandi 62 barakomereka.

1961: Hassan wa II yabaye umwami wa Maroc.

2004: Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa yatanze itegeko ribuza abanyeshuri cyangwa abakora ku mashuri kwambara ibimenyetso cyangwa ibirango by’amadini (ibigaragara inyuma).

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1981: Lil’ Flip, umuraperi w’umunyamerika.

1984: Baptiste Cransac, umukinnyi wa Basketball w’umufaransa.

1986: Nohsine Moutouali, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Maroc.

Nohsine Moutouali, umunyamaroke ukina umupira w’amaguru.

1997: Camila Cabello, umuririmbyikazi w’umunyamerikakazi.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Gwenolé

Mutagatifu Gwenolé yabayeho mu mpera z’ikinyejana cya V, apfa muri 532. Azwiho kuba yarashinze ikigo cy’Abapadiri cy’ahitwa Landévennec mu Bufaransa.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here