Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 6 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 6 WERURWE

Ku itariki ya 6 Werurwe 1980 Marguerite Yourcenar yabaye umugore wa mbere winjiye mu Nteko ishinzwe gusigasira ururimi rw’Igifaransa (Académie Française).

Marguerite yavukiye mu Bubiligi, akaba yarandikaba ibitabo bibara inkuru z’urukundo, izivuga ku buzima bwite bw’umuntu ndetse akaba n’umusizikazi.

Yinjiye mu nteko ishinzwe gusigasira ururimi rw’igifaransa nyuma y’imyaka 346 itangiye ariko nta mugore uratoranirizwa kuyijyamo.

Ibindi byaranze itariki ya 6 Werurwe mu mateka

1447: Tommaso Parentucelli yatorewe kuba Papa yitwa Nicholas wa V.

1857: Iteka rya Scott v. Sandford ry’urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryanze ko abacakara bagira uburenganzira ku butabera, ibi biba intsinzi kuri Leta zari zicyemera ubucakara.

1898: Ubushinwa bwahariye Ubudage icyambu cya Qingdao kiri mu murwa mukuru wa Pekin mu gihe cy’imyaka 99.

1914: I Paris mu Bufaransa hatangijwe urukiko rwa mbere ruburanisha abana.

1921: Ni bwo ishyaka rya gikomunisiti ryo muri Portugal ryavutse.

1922: Shapele yabereyemo amabonekerwa ya Fatima yaturikijwemo n’ibisasu ntawe uzi uwabiteze, birayangiza.

Shapele yabereyemo amabonekerwa ya Fatima bayiturikirijemo ibisasu irangirika mu 1922. Izi nkuta ni zo zasigaye.

1930: Ni bwo ibintu bikonjeshejwe byatangiye gucuruzwa, muri Leta ya Massachusetts yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1946: Mu masezerano ya Hô-Sainteny, Ubufaransa bwemeye ko Viêt Nam ari leta yigenga mu zigize Indochine.

1953: Gueorgui Malenkov yasimbuye Staline ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1957: Igihugu cya Ghana cyabonye ubwigenge.

1981: Ricardo Hoffman yageze ahitwa Santa Elena (umujyi wo muri Ecuador) yoga. Yari yahagurutse ahitwa i Korinto (mu Bugereki) amasaha 85 n’iminota 37 mbere yaho yoga ibirometero 481,5 mu ruzi rwa Rio Paraná rwo muri Amerika y’amajyepfo.

1988: Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyatibeti bigaragambije basaba ko politiki ya gikomunisiti ishyirwaho iherezo mu gihugu cyabo.

1990: Bwa mbere mu myaka 70 yari ishize, urukiko rukuru rw’Abasoviyete rwemereye abatuye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kugira ibigo byigenga.

2003: Bwa mbere mu mateka ingabo z’Abasuwisi zirinda i Vatican zakiriye umusirikare ufite inkomoko mu Buhinde ari we Dhani Backmann.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1969: Andrea Elson, umunyamerikakazi ukina filime.

1980: Rogrigo Thaddei, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil.

1987: Kevin-Prince Boateng, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ghana.

Kevin-Prince Boateng, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ghana.

1992: Tomoko Tsugunaga, umuririmbyi wo mu Buyapani ukunzwe cyane mu gihugu cye.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Koleta (1381 – 1447)

Koleta  Buwale (Colette Boillet) yavukiye i Korbi (Corbie) bugufi ya Amiens mu Bufaransa, kuwa 13 Mutarama 1381. Bivugwa ko nyina yamubyaye afite imyaka 60 kandi ari umwana wa mbere.

Nyuma yo gupfusha se na nyina, Koleta yabaye umubikira uba wenyine. Ni we waje kuvugurura umuryango w’Abakararisa icyo gihe wari urimo gukendera.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here