Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 7 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 7 GASHYANTARE

Itariki nk’iyi ya 7 Gashyantare 1986, uwahoze ayobora Haiti ari we Jean-Claude Duvalier yahunze igihugu cye ajya mu Bufaransa bitewe n’imyivumbagatanyo y’abaturage b’igihugu cye bavugaga ko batakimushaka ku butegetsi bamushinja kwigwizaho imitungo n’ibindi byaha.

Jean-Claude Duvalier yamaze imyaka 15 ayobora Haiti, akaba yari yasimbuye se François Duvalier mu 1971. Jean-Claude Duvalier ageze ku butegetsi, bivugwa ko yazanye impinduka nziza kurusha se, cyane cyane mu rwego rwa politiki, aho yagabanye inshingano nyinshi zari zimugenewe n’abo akuriye ndetse atsura umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jean-Claude Duvalier ariko yaje kwitotomberwa n’abaturage bamushinja gusesagura kuko yakoze ubukwe bwatwaye miliyoni ebyiri z’amadolari y’Amerika (1980) mu gihe igihugu ayoboye cyarushagaho gukena. Bamushinje kandi kwigwizaho imitungo yakuye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’icuruzwa rya zimwe mu ngingo z’Abanyahayiti bapfuye.

Mu 1986, Abanyahayiti barigaragambije bavuga ko badashaka kuyoborwa na Jean-Claude Duvalier.

Nyuma yo kubona ko abaturage batakimushaka Jean-Claude Duvalier yahunze igihugu cye ajya mu Bufaransa.

Ibindi byaranze itariki ya 7 Gashyantare mu mateka:

1752: Icuruzwa ry’inkoranyamagambo ya mbere yari yasohotse mu 1951 mu Bufaransa ryarahagaritswe, bisabwe na bamwe mu bihaye Imana bavugaga ko hari ibirimo bidakwiriye gutangazwa kuko byatuma abantu baba abahakanyi, abandi bakanga ubwami. Aha twavuza ko iyi nkoranyamagambo yari yanditswe na Denis Diderot, umuhanga mu mitekerereze wahakanaga ko nta Mana iriho afatanije n’uwitwa Jean Le Rond D’Alambert. Iyi nkoranyamagambo yongeye gusubizwa ku isoko mu Ugushyingo 1953.

1918: Mu Bwongereza abagore bemerewe gutora ariko bafite hejuru y’imyaka 30.

1940: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasohotse filime y’abana yakunzwe cyane yitwa Pinocchio, isohowe na Disney, inzu ikora filime z’abana.

1971: Abagore bo mu Busuwisi bahawe uburenganzira bwo gutora ku rwego rw’igihugu.

1979: Chadli Bendjedid yatorewe kuyobora Algerie.

2001: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kudakoresha telephone igendanwa. N’ubwo itariki ya 7 Gashyantare ari bwo wizihizwa, uwazanye iki gitekerezo ari we mwanditsi w’Umufaransa Phil Marso yashishikarije abantu gufata iminsi 3 (Itariki ya 6, iya 7 n’iya 8 Gashyantare), abantu bakayimara batekereza ku buryo bakoreshamo telefone igendanwa. Bakareba niba bayikoresha mu buryo butakwangiza ubuzima bwabo.

2004: Abantu bakabakaba muri 400 bo mu ishyaka rya Fatah, ari ryo rya Ariel Sharon bararisezeye bavuga ko ryamunzwe na ruswa.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1975: Rafik Saifi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Algerie.

1978: Ashton Kutcher, umukinnyi  wa filime, umunyamideri n’umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ashton Kutcher, umukinnyi wa filime, umunyamideri n’umushoramari wo muri Amerika.

1983: Johnathan Brison, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1991: Ian Boswell, ukora amasiganwa yo ku igare mu mihanda ya Amerika.

1992: Sergi Roberto, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.

Mutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Ewujeniya Smet (1825-1871)

Izina Ewujeniya rikomoka ku ijambo ry’Ikigereki “eugenios” risobanura uwavutse neza. Ewujeniya Smet yashinze umuryango w’abihayimana bafasha roho zo muri purigatori. Yagiye afungura ibigo by’abihaye Imana bo muri uyu muryango mu Bufaransa, mu Bushinwa no mu Bubiligi.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here