Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 7 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 7 WERURWE

Ubwo hari ku itariki nk’iyi muri 321 Umwami w’abami w’Abaroma Constantino wa I yaciye iteka rivuga ko umunsi wo gusenga ikigirwamana cy’izuba cy’Abaroma (ku cyumweru cy’ubu) uhindutse umunsi w’ikiruhuko.

Uyu mwami waje kuva mu migenzo gakondo y’Abaroma, yabaye umukristo ndetse aca akarengane abakristo bo muri icyo gihe bakorerwaga n’abandi bami b’Abaroma (313).

Muri 330, yashinze umujyi yiyitiriye (Constantinople) akaba ari wo Istanbul y’ubu.

Ibindi byaranze itariki ya 7 Werurwe mu mateka

1524: Umugabo wakundaga gutembera ibihugu bitandukanye witwa Giovanni da Verrazano yakandagije ikirenge bwa mbere muri Amerika y’amajyepfo.

Urugendo rwa Giovanni da Verrazano ku mugabane w’Amerika.

1792: Antoine Louis, umuganga wari uzwi cyane muri iki gihe, yashyikirije  inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubufaransa raporo igaragaza ko hari imashini yamaze gukorwa yajya yifashishwa mu kwica abahawe igihano cy’urupfu mu gihe gito cyane. Iyi mashini bayitaga guillotine mu rurimi rw’Igifaransa. Guillotine yakoreshejwe bwa mbere tariki ya 25 Mata 1792.

1805: Napoléon Bonaparte (umufaransa) yatangaje ko abaye umwami w’Abataliyani.

1951: Minisitiri w’intebe wa Irani Haj Ali Razmara yishwe n’umwe mu basore b’impirimbanyi za Isilamu zaharaniraga kurwanya ruswa mu buyobozi. Ibigo by’ishoramari by’abanyamahanga byahise byigarurirwa n’abanyagihugu.

Minisitiri w’intebe Irani Haj Ali Razmara yishwe ku itariki ya 7 Werurwe 1951.

1957: Akanama k’umutekano k’umuryango w’Abibumbye kafashe umwanzuro wemerera igihugu cya Ghana kuba umunyamuryango wawo.

1966: Perezida w’Ubufaransa Charles de Gaule yatangaje ko Ubufaransa buvuye mu muryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi na Amerika (OTAN).

1995: George E. Pataki wari guverineri wa Leta ya New York yasubijeho igihano cy’urupfu cyari cyarakuweho mu 1970. Ibi ngo byaturutse ku izamuka rihanitse ry’ibyaha by’ubwicanyi.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1980: Clémentine Beaugrant, umufaransakazi ukina filime.

1984: Mathieu Flamini, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1993: André Biyogo Boko, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Gabon.

2002: Akane Haga, umuririmbyikazi wo mu Buyapani.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Felisita na Perupetuwa

Umucakarakazi Felisita, inshuti ye Perupetuwa n’abandi basore batatu bakatiwe urwo gupfa bazira kwigisha ijambo ry’Imana.

Ku itariki ya 7 Werurwe 203, ubwo hari ku ngoma y’umwami w’Abaroma witwa Seputime Severe, aba bakristu bajugunyiwe ibirura birabatanyaguza.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here