Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 8 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 8 WERURWE

Itariki ya 8 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Uyu munsi ukomoka ku myigaragambyo y’abagore bo mu Burayi n’ibindi bihugu byateye imbere, basabaga uburenganzira bwo gutora, guhindurirwa imibereho yo mu kazi no kuringanira n’abagabo mu kinyejana cya XX.

Gushyiraho Umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori byatanzwemo igitekerezo bwa mbere mu 1910 n’umudagekazi Clara Zetkin waharaniraga uburenganzira bw’abagore. Aha bari mu nama y’abahore b’abasosiyarisiti.

Umudagekazi Clara Zetkin watanze igitekerezo ko habaho umunsi wahariwe umugore n’umukobwa mu 1910.

Nyuma yo gutanga iki gitekerezo, itariki ntiyahise ishyirwaho. Mu 1917 ni bwo abagore n’abakobwa bakoraga mu mujyi wa Saint Pétersbourg (mu Burusiya) bigaragambije ku itariki ya 8 Werurwe, basaba guhindurirwa imibereho yo mu kazi.

Nyuma y’1945, kwizihiza umunsi mpuzamahanga byabaye umuco hirya no hino ku isi. Mu 1977, ni bwo Umuryango w’abibumbye wemeje ko itariki ya 8 Werurwe uzajya wizihizwaho Umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Abagore mu buyobozi: hagamijwe uburinganire muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19″.

Ibindi byaranze itariki ya 8 Werurwe mu mateka

1792: Habaye ubwicanyi bwa Gnadenhütten, muri Leta ya Ohio (muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), mu gihe cy’intambara y’ubwigenge bwa Amerika. Abanyamerika b’abahinde b’abakirisitu 96 biganjemo abagore n’abana bishwe n’umutwe witwaraga gisirikare wo muri Leta ya Pensylvania.

Aba bahinde bakomokaga mu bwoko bw’aba Lenapes bari baranze kugira uruhande babogamiraho mu ntambara y’ubwigenge bw’Amerika bitewe n’imyizerere yabo.

1894: New York yabaye umujyi wa mbere ushyizeho itegeko rivuga ko buri mbwa igomba kwambara umudari uyiranga.

1910: Umufaransakazi Elisa Deroche yabaye umugore wa mbere wabonye impamyabushobozi yo gutwara indege.

Umufaransakazi Elisa Deroche ni we mugore wa mbere wabonye impamyabushobozi yo gutwara indege.

1917: Abagore bo muri New York bigaragambije basaba kuringanira n’abagabo mu mategeko.

1921: Vladimir Ilitch Lenine wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yaciye iteka rishyiraho umunsi w’abagore n’abakozi b’abagore.

1982: Igihugu cy’Ubufaransa kijihije Umunsi w’abari n’abategarugori ku nshuro ya mbere.

2005: Ikirunga kiri ku musozi wa Saint Helens cyatumbagije ibintu bisa nk’ivu, bigera muri metero 12000 z’ubutumburuke ariko ntibyagira icyo byangiza.

2005: Inteko ishinga amategeko ya Boliviya yanze ubwegure bwa perezida Carlos Mesa. Mu gutora, abagize iyi nteko ishinga amategeko bose batoye oya.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1961: Henry Quinson, umwanditsi w’ibitabo wo mu Bufaransa.

1972: Thierry Jacob, umukinnyi w’iteramakofe w’umufaransa.

1980: Mohammadou Idrissou, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroun.

1982: Laura Osswald, umudagekazi ukina filime.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Yohani w’Imana

Yohani w’Imana yavukiye  muri Portugali ku itariki ya 8 Werurwe 2495. Yiswe Yohani w’Imana kuko yagiraga umutima ufasha abakene. Yubakiye ibitaro abatagira kirengera i Grenade muri Hisipamiya.

Ni nawe washinze umuryango w’abafurere bakunze kwitwa ab’ibitaro (abafurere b’Urukundo ba Mutagatifu Yohani w’Imana).

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here