Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 9 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 9 GASHYANTARE

Fikriye Yavuz, ni we mugore wa mbere watangiye gukora nk’umupolisi ugenzura umutekano wo mu muhanda mu gihugu cya Turukiya, ku itariki ya 9 Gashyantare 1968.

Uyu mwuga yawutangiriye mu murwa mukuru wa Istanbul ubwo ku myaka 18 gusa. Nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru Daily Sabah cyo muri Turukiya muri Gicurasi 2020, Fikriye yavuze ko arangije kwiga amashuri yisumbuye yabonye itangazo rivuga ko Polisi ya Istanbul ikeneye abapolisi bo mu muhanda. N’ubwo abagore icyo gihe batari bemerewe gukora uwo mwuga, yahise yandika abisaba ariko nta cyizere.

Polisi ya Istanbul yamwandikiye ibaruwa imwemerera gutangira akazi, ariko se ayibona mbere arayihisha kuko atifuzaga ko umukobwa we akora ako kazi kuri we kari kagayitse ku mwana w’umukobwa. Musaza we abimenye abibwira Fikriye Yavuz, undi ajya kwinginga se ngo amwemerere ajye ku kazi. Yaje kubyemera, aragatangira, aba abaye umugore wa mbere w’umupolisi ucunga umutekano wo mu muhanda.

Ibindi byaranze itariki ya 9 Gashyantare mu mateka ni ibi bikurikira:

1513: Umunyapolutigali Pedros de Mascareinhas yavumbuye ibirwa bya Mascareignes (Reunion, Maurice, Rodrigues n’utundi turwa duto duto twegereye) byo mu nyanja y’Ubuhinde.

1519: Umutaliyani w’umuhanga mu mitekerereze Giulip Cesare Vanini yakatiwe urwo gupfa ashinjwa icyaha cy’ubuhakanyi, kuko yavuze ko ibyaremwe bigenda bihindagurika, ku buryo bishoboka ko umuntu yaba yarakomotse ku nguge.

1849: Giuseppe Mazzini yatangaje ko ubwami bwa Roma buhindutse Repubulika ya Roma. Iyi repubulika yashyizweho nyuma y’ihunga rya Papa Piyo wa IX ryatewe n’imyivumbagatanyo y’abaturage bashakaga impinduka mu miyoborere.

1965: Abasirikare ba mbere b’Abanyamerika bageze mu majyepfo y’igihugu cya Vietnam, bagiye kurwana mu ntambara yitiriwe iki gihugu. Iyi ntambara yamaze imyaka 20, kuva mu 1955  kugeza mu 1975.

1969: Ni bwo bwa mbere indege yo mu bwoko bwa Boing 747 (bakunze kwita umwamikazi w’ikirere) yagurutse bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1974: Amber Valletta, umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amber Valletta, umunyamerikakazi w’umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime.

1984: Maurice Ager, umunyamerika ukina umupira w’amaboko wa Basketball.

1987: Rose Roslie, umukinnyi wa filime w’umwongerezakazi.

1998: Marina Kaye, umuririmbyikazi w’umufaransakazi.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Apoline wa Alexandria

Apoline yavukiye muri Alexandria (Misiri) ahorwa Imana muri 249. Muri icyo gihe umwami w’Abami w’Abaroma n’ibihugu bakolonije Desiyusi (Dece) yategetse ko abantu bose basenga ibigirwamana kugira ngo ubwami bw’Abaroma bukomeze kwaguka. Mu bakristu babyanze harimo Apoline wa Alexandria.

Abahigaga abakristu banze gusenga ibigirwamana baramufashe bamukuramo amenyo yose ariko yanga kwihakana Kristo. Bacana umuriro bamutegeka gutuka Kristo ngo nibitaba ibyo baramujugunyamo. Bagiye kumukuramo imyambaro ngo bamujugunyemo arabiyaka yinagamo we ubwe.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here