Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 15 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 15 GASHYANTARE

Itariki ya 15 Gashyantare 1950 ni bwo hasohotse Filime y’inkuru ishushanyije ya Cendrillon (mu Gifaransa) cyangwa Cinderella (mu Cyongereza) yakunzwe n’abana cyane. Iyi filime yasohowe n’inzu ikora filime z’abana Walt Disney.

Cinderella yakinwe hagendewe ku mugani wanditswe n’umufaransa Charles Perrault ukaba warasohotse mu 1697. Uyu mugani uvuga ku mwana w’imfubyi w’umukobwa witwa Conderella wabanaga na mukase ufite abakobwa babiri bari mu kigero kimwe nawe. Nyuma y’aho se yitabye Imana, mukase yamugize nk’umukozi wo mu rugo. Haje kuba ibirori abakobwa bose batumiwemo ngo umuhungu w’umwami atoranyemo umugeni. Mukase wa Cinderella yamubujije kujyayo, amuha imirimo myinshi, ku buryo n’iyo aza kuyirangjza atari kubona ikimugezayo. Mukase ariko yajyanyeyo abakobwa be yibwira ko ahari igikomangoma kiri butoranyemo umwe.

Cinderella yaje kubona umugore umufasha amuha imyambaro anamuha amafarashi yo kumutwara. Yagiye yambaye neza cyane ariko akantu gahisha amaso ku buryo nta wari kumumenya. Yagezeyo umwana w’umwami aramukunda ariko avayo yiruka ngo batamumenya. Uko yiruka ata agakweto. Kuko umuhungu w’umwami yari yamukunze yazengurutse igihugu cyose ashakisha umukobwa ukwirwa n’ako gakweto kandi ufite akandi bisa. Yaje kubona Cinderella nuko bakora ubukwe.

Ibindi byaranze iyi tariki mwabisoma aha hakurikira:

1939: Impirimbanyi 5 zo mu mutwe waharaniraga kubohora Canada zishwe zimanitswe ku mugozi, mu majyepfo y’iki gihugu, ahari harakolonijwe n’Abongereza.

1894: Ibihugu by’Ubufaransa n’Ubudage byumvikanye ku mupaka uhuza Congo (icyo gihe yari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanye na Gabon) na Cameroun.

1897: Uruhande rwari ruhanganye n’Abadage mu ntambara ya kabiri y’isi yose rwafashe ikirwa cya Crète, kiri mu Bugereki.

1902: Hafunguwe umurongo wa gariyamoshi wa mbere i Berlin mu Budage.

1930: Cairine Wilson yabaye umugore wa mbere ugizwe umusenateri muri Canada.

Cairine Wilson, umugore wa mbere wabaye senateri muri Canada.

1933: Uwari Perezida wa Amerika Franklin D. Roosevelt yarashweho ariko amasasu ntiyamufata igihe yari i Miami. Abashinzwe umutekano bahise bakubita ukuboko k’uwari ushatse kurasa kuri Perezida, bituma amasasu yirekura akomeretsa cyane uwari meya wa Chicago.

1983: Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro usaba ingabo zose z’amahanga zari muri Cambodge kugarura amahoro kuva muri iki gihugu.

1989: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakuye abasirikare bazo ba nyuma muri Afganistan. Aba basirikare bari bagiyeyo kugarura amahoro, bakaba bari bamazeyo imyaka 10.

1954: Urukingo rwa mbere rw’imbasa rwakorewe mu Budage.

1992: Ibihugu 12 byo mu muryago w’Ubumwe bw’ibibugu by’i Burayi byemeye ubwigenge bwa Slovania (soma Sirovaniya) na Croitia (soma Kuruwasiya).

2003: Abantu amamiliyoni n’amamiliyoni bo ku kigabane itandukanye barigaragambije bamagana ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitera Irak.

2018: Nyuma yo kwegura kwa Jacob Zuma, Cyril Ramaophosa yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1971: Renee O’Connor, umukinnyi wa filime.

1974: Rachda Brakni, umunyarwenya w’umufaransakazi.

1983: David Degen, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Busuwisi.

1993: Leomie Anderason, umunyamideri wo mu Bwongereza.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yiyambaza uyu munsi: Fawusitini na Yoviti 

Fawustini na Yoviti bari abavandimwe bakomoka mu muryango ukomeye wo mu Butaliyani. Muri iyo minsi umwami w’Abaromani yategetse ko bica abakristu, Fawustini na Yoviti bafatwa mu ba mbere. Fawustini yari umupadiri, naho Yoviti we akaba umudiyakoni.

Nuko barabajyana babategeka gusenga ibigirwamana byabo barabyanga. Abanditse amateka yabo bavuga ko Yoviti yavumye ikigirwamana cy’izuba cyari kiyagirijweho zahabu kigahinduka umukara, bagihanagura kikaba ivu nuko birakaza umwami cyane. Ni ko kubategeza inyamanswa zirimo ibirura, intare, ingwe n’izindi ariko zanga kubarya. Umwami abonye zitabariye abyitirira ikigirwamana cye Saturne. Abashyira mu nzu y’imbohe abicisha inzara ariko ntibapfa. Uko ibyo bitangaza byakorekaka, abizera barushagaho kuba benshi.

Abibonye atyo umwami ategeka ko babaca imitwe ahitwa Kremone. Hari ku itariki 15 Gashyantare mu mwaka w’122.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here