Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 2 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 2 GASHYANTARE

Ubwo hari kuri iyi tariki mu 1943, ingabo z’Abadage zemeye ko zitsindiwe mu Burusiya, ishyaka ry’abirabura  muri Afrika y’epfo ANC ryemerwa mu mategeko (1990), naho Ubuyapani bwohereza icyogajuru gito kurusha ibindi ku isi (2018).

Ibirambuye byaranze iyi tariki mwabisoma aha hakurikira:

1848: Amasezerano ya Guadeloupe Hidalgo ahagarika intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique yashyizweho umukono. Iyi ntambara yari imaze imyaka 2, itewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyometseho agace ka Texas.

1920: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Tartu, ashyira iherezo ku ntambara yo kubohoza igihugu cya Estonie.

1943: Igisirikare cy’Ubudage cyarimo kirwanira mu mujyi wa Stalingrad wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyamanitse amaboko cyemera ko gitsinzwe. Aha hari mu ntambara ya 2 y’isi yose. N’ubwo iki gisirikare cyemeye ko gitsinzwe n’Abarusiya, ntibyahise bihagarika intambara ya kabiri y’isi yose, ahubwo yarangiye mu 1945.

1971: Muri Uganda, major Idi Amin Dada wahiritse ubutegetsi bwa Milton Obote akaba Perezida, yavuze ko yihaye ipeti rya jenerari.

1982:  Mu mujyi wa Hama wo muri Siriya, habaye ubwicanyi bwahitanye abantu 70 bukozwe n’umutwe witwara Kiyisilamu wo muri iki gihugu.

1989: Perezida Alferdo Stroessner wayoboraga Paraguay yahiritswe ku butegetsi na jenerali Andres Rogriguez Pedotti.

1990: Ishyaka ry’abirabura bo muri Afurika y’Epfo (ANC) ari na ryo rya Nelson Mandela, ryemewe n’amategeko y’iki gihugu.

2018: Ubuyapani bwohereje icyogajuru SS-520-5, kikaba ari cyo gito cyane kurusha ibindi byose ku isi.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1979: Sandy Casar, umufaransa ukora amasiganwa yo ku igare.

1980: Cyril Garnier, umunyarwenya w’umufaransa.

1985: Melody Gardot, umuririmbyi, umwanditsi n’umucuranzi wa gitari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1987: Gerard Piquet, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.

1987: Victoria Song, umuririmbyikazi w’umushinwa.

1989: Michael Thompson, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza umunsi Yezu aturwa Imana mu ihekaru.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here