Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 6 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: IYA 6 GASHYANTARE

Hari ku itariki 06 Gashyantare1956 ubwo abanyeshuri b’abazungu bigaragambyaga banga ko umwiraburakazi Autherine Lucy yiga muri Kaminuza ya Alabama yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashakaga impamyabumenyi ihanitse mu burezi.

Kuva mu 1953, Autherine n’undi mukobwa w’umwirabura Pollie Anne Myers bisunze Umuryango wo muri Amerika uharanira gutera imbere kw’abirabura (NAACP) ubaha umunyamategeko wawo Thurgood Marshall abafasha kuburanira kwemererwa kwiga muri iyi kaminuza. Ku itariki ya 3 Gashyantare 1956,  NAACP yashyikirijwe n’urukiko urupapuro rwihanangiriza Kaminuza ya Alabama kubuza abirabura babishaka kuyigamo.

Autherine Lucy ari kumwe n’abari bamuherekeje kuburana uburenganzira bwe bwo kwiga muri Kaminuza ya Alabama.

N’ubwo aba bakobwa bombi bari bariyandikishije muri iyi kaminuza, Pollie Anne Myers ntiyemerewe bitewe n’uko yari yarigeze gushaka. Nyuma y’iminsi 3 Autherine Lucy atangiye amasomo (yari yatangiye kuri 4 Gashyantare 1956), abanyeshuri b’abazungu bo muri iyi kaminuza barigaragambije. Bari bafite amagi, amabuye n’amatafari, bavuga amagambo yuzuye ivanguraruhu n’iterabwoba ko bazamwica, ndetse bamutera amagi. Autherine yahungishirijwe mu cyumba kinini kigirwamo ariko ibyo abanyeshuri bavugaga hanze yarabyumvaga.

Abanyeshuri b’abazungu barigaragambije ubwo Autherine Lucy yari amaze iminsi 3 yiga muri Kaminuza ya Alabama.

Ku mugoroba wo ku itariki 6 Gashyantare, ubuyobozi bwa Kaminuza bwafashe icyemezo cyo guhagarika Autherine muri iyi kaminuza, ku mpamvu z’umutekano we.

Autherine Lucy yategereje ukwezi kwa Mata 1988 (nyuma y’imyaka 32) kugira ngo yongere kwemererwa kwiga muri Kaminuza ya Alabama, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu burezi uko yabyifuzaga mu 1992.

Ibindi by’ingenzi byaranze itariki ya 6 Gashyantare

1800: Alessandro Volta yavumbuye ibuye rya Volta (rikoreshwa muri radiyo n’itoroshi) rikozwe mu butare n’umuringa.

1919: Abagore bo muri Luxembourg babonye uburenganzira bwo gutora.

1922: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Washington ahagarika ibikorwa byo gukora amato y’intambara mu gihe cy’imyaka 10. Aya masezerano yakozwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubuyapani, Ubufaransa n’Ubutaliyani.

2000: Tarja Halonen yabaye umugore wa mbere wayoboye igihugu cy’Ubuholandi.

Tarja Halonen, umugore wa mbere wayoboye igihugu cy’Ubuholandi.

2002: Bwa mbere mu mateka, abakobwa bemerewe gukora ibizami bibahesha uburenganzira bwo kwinjira muri Kaminuza ya Kaboul yo mu gihugu cya Afganistan.

2019: Guverinoma y’igihugu cya Centrafrika yakoranye amasezerano y’amahoro n’imitwe y’inyeshyamba 11 yo muri iki gihugu. Kuri iyi tariki muri uyu mwaka kandi, ingabo z’Abafaransa zahagaritse kurasa ku nyeshyamba za UFR zo muri Tchad.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1982: Alice Eve, umukinnyi wa filime w’umwongerezakazi.

1985: N’Diaye, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Senegal.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Gaston (cyangwa Vedaste)

Izina Gaston, rituruka ku ijambo Vaast ryo mu rurimi ruvugwa muru Normandie, risobanura umushyitsi. Mutagatifu Gaston wizihizwa none, yabashije gusana kiliziya zo mu majyaruguru y’Ubufaransa zari zarashenywe n’abapagani bari barigaruriye aka gace. Gaston yazisannye nyuma yo kurwanya aba bapagani akabatsinda bakahava.

Ikindi, bivugwa ko Gaston yigishije umwami Clovis w’Ubufaransa wari umupagani, agahinduka akizera Kristo akabatizwa.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here