Home AMAKURU ACUKUMBUYE Venezuela: Imyigaragambyo irarimbanyije. Ibihugu by’ibihangange bishyigikiye ko Maduro akurwa ku butegetsi

Venezuela: Imyigaragambyo irarimbanyije. Ibihugu by’ibihangange bishyigikiye ko Maduro akurwa ku butegetsi

Mu gihugu cya Venezuela hakomeje kuba imyivurumbagatanyo iterwa ni uko abatavuga rumwe na leta bashaka gukuraho M. Maduro uri ku butegetsi binyuze muri coup d’etat.

Kuri uyu wa mbere, nibwo Juan Guaidó yahamagariye abamushyigikiye kujya mu muhanda bakigaragambya. Abamushyigikiye bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano mu murwa mukuru wa Venezuela witwa Caracas.

Muri iyo myigaragambyo ni bwo uhagarariye abatavuga rumwe na leta Juan Guaidó, aherekejwe na bamwe mu basirikare bamushyigikiye yahamagariye abandi guhaguruka bakavana ku butegetsi Nicolas Maduro.

Television yo muri icyo igihugu yagaragaje amashusho y’ imodoka z’ intambara za burende zageragezaga gutatanya abigaragambyaga na bo bazitera amabuye. Hagaragaye abantu benshi bari barambaraye ku butaka.

Nubwo Juan Guaidó yahamagariye ingabo kwifatanya na we muri urwo rugamba rwo guhirika Perezida uri ku butegetsi, Umukuru w’Ingabo muri Venezuela, Jenerali Vladimir Padrino we yavuze ko azaguma ku ruhande rwa Perezida Maduro. Yatangaje kandi ko bazirinda imeneka ry’amaraso maze atunga agatoki abarwanya ubutegetsi ko ari bo bashaka kumena amaraso.

Juan Guaidó arahamagarira abaturage bose kwigaragambya bakavanaho ubutegetsi bwa Nicolas Maduro

Nicolas Maduro nawe yahamagariye abantu bose kurwanya uwo ari we wese ufite aho ahuriye na coup d’etat.

Ibihugu bitandukanye by’ibikomerezwa byagize icyo bivuga ku biri kubera muri Venezuela bitewe n’impande bishyigikiye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika  n’igihugu cya Colombia basabye ingabo za gisirikare za Venezuela gufatanya n abigaragambya bakajya ku ruhande rwa Juan Guaidó nk’uko tubikesha Agence France-Presse.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America Mike Pompeo, mu butumwa yanyujije kuri twitter, yavuze ko Washington ishyigikiye imyigaragambyo y’abaturage baharanira ubwisanzure na demokarasi.

Igihugu cy’Uburusiya na Turukiya bo bashinja Guaidó gushimangira ihohoterwa no kwirengagiza amahame ya demokarasi. Ibindi bihugu birimo Bolivia na Cuba na byo byatangaje ko bidashyigikiye iyi coup d’etat.

Umunyamabanga w’ Umuryango w”Ubumwe bw’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye abigaragambya n’abari ku butegetsi kwirinda guhohotera abaturage. Ahamagarira impande zombi kwita ku gifite akamaro.

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here