Home AMAKURU ACUKUMBUYE Waba wumva unaniwe wibwira uti; Ntibikiri ibyo kwihanganira?Reba amasezerano 5 Yesu yasezeranyije...

Waba wumva unaniwe wibwira uti; Ntibikiri ibyo kwihanganira?Reba amasezerano 5 Yesu yasezeranyije wowe ucitse intege:

Hari umuntu utaracika integer mu ri uru rugendo rwa gikristu? Ninde utaragira gushidikanya,kwumva wasubira inyuma, cyangwa ukumva ugeze mu butayu? Umukristu ahura n’ibirushya byinshi mu rugendo. Uyu munsi Ubumwe.com turakwibutsa amasezerano 5 Yesu yadusezeranyije kugira ngo dugukomeze mu kwizera.
Abenshi muri twe n’ubwo tuzi neza ko hari amasezerano Imana yadusezeranyije kandi asobanutse neza,ni hahandi ntibitubuza gushidikanya cyangwa gucika integer. Imihangayiko y’Isi,impanuka runaka duhura nazo mu rugendo,ukudagera ku ntego z’ibyo twifuza mu buzima bwacu. Waba uri umukristu umaze igihe mu gakiza waba ukiri mushya mu gakiza,ibi byose bikugeraho aho ugera ukwumva umutima wawe urananiwe.
Tugomba guhura n’ibyo byose kuko tukiri kuri iyi si,ubukene cyane cyane bw’amafaranga,kutabana neza, ibyaha bitandukanye ndetse no kutagera ku ntego zacu mu buzima,…
Ariko uko bimeze kwose uri umwana w’Imana,waremwe mu ishusho yayo nk’uko tubisoma mu Itangiriro1:26: Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
Ibigeragezo bishobora kuba bigaragara rwose ndetse binumvikana,ariko Yesu nawe agaragara neza mu buzima bwacu. Yemeye gupfa ku musaraba k’ubw;ibyaha byanjye nawe ndetse azukana instinzi. Ibi nibyo biduhamiriza ko natwe turi abatsinzi.
Dore ibyo Yesu yasezeranyije wowe ucitse intege:
1.Arakuruhura
Muri Matayo 11:28 handitse ngo: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura”. Urumva uremerewe ukwumva wikoreye umutwaro uremereye cyane? Yesu arahari ashobora ku kuruhura uwo mutwaro uje imbere ye n’umutima umenetse wicishije bugufi. Kandi ubwo butumire bwa Yesu bureba buri muntu wese,uko umeze kwose n’uko waba uremerewe kwose.
 

  1. Ntugomba gutinya.

Urukundo rw’Imana rutuma tudatinya ikintu icyo aricyo cyose 1Yohani4:18 . Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.
Niko bimeze Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu n’ubwo tutari tubikwiriye. Rero urukundo rwe kuri twebwe rugomba kutwibutsa ko tudakwiye gutinya ikintu na kimwe.

  1. Atuza umuraba.

Muri bibilia haru urugero rw’uko Yesu yatujije umuraba. Muri Mariko4:37: Muri iyi minsi nabwo Yesu akomeje gutuza imiraba itandukanye. Nawe ushobora kwibaza ko Imana itakwitayeho ndetse ugakeka ko yasinziriye. Gira icyizere ko Yesu muri kumwe na Yesu mu bwato, irashoboye kandi kugufasha no guhagarika uwo muraba.

  1. Aguha amahoro mu bigeragezo.

Ntabwo Yesu yigeze atwizeza gushyira iherezo kubitugerageza, Ahubwo yavuze ko izaduha amahoro muri ibyo bitugerageza. Amahoro atangwa na Yesu abasha kuduha gutuza n’ubwo umutima waba uri mu ntambara.

  1. Yaratsinze.

Isezerano rikomeye cyane rya Yesu turisanga muri Yohana 16:33: “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
Mu bigeragezo byose duhura nabyo twibuke ko tutari twenyine,kandi ntidutume ukwizeera kwacu kuzima n’ubwo imiraba n’imiyaga ari byinshi,… Renza cyane amaso yawe ku bikugerageza n’ubwo imiraba n’imiyaga ari byinshi,…Utumbire Yesu kandi mu mutima wawe uhumure.
 
Mukazayire Immaculee.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here