Home AMAKURU ACUKUMBUYE Wari Uzi ko hari ibiti byimuka?

Wari Uzi ko hari ibiti byimuka?

Uretse uburebure buhambaye, ubunini mu mubyimba n’uburambe, hari ibiti bigira amashami maremare yubaka ikimeze nk’igisenge, ibindi bikagara cyane bikamanura imizi ituruka ku mashami, ikazavamo uruti rusimbura urwa mbere.

Urubuga  www.monumentaltrees.com   rivuga ko igiti kiza ku isonga mu kugira igisenge kinini ari icyo mu bwoko bwa Ficus benghalensis kiri mu baturage bitwa Howrah bo mu gihugu cy’u Buhinde, igicucu cyacyo kikaba gitwikira ubuso bungana na metero kare 1200 (m2).

Kugira ngo amashami y’ibi biti atavunika, hari aho agera akamanura imizi ishorera mu bitaka ikamera nk’inkingi ziyateze, bikamera nk’aho ya mizi ihinduka nk’uruti (tige).

Igihe kiragera uruti rwatangiye ari umuzi rwikorera cya giti cyose rugasimbura uruti rwa mbere rwateranywe na cyo (kubera kugenda rurandaranda), bikaza kurangira igiti cyose cyarimutse aho cyari gitewe.

Mu busitani bwitwa Palerme muri Sicile ho mu Butaliyani igiti cyitwa ‘bosquet’ cyamaze kwimuka kijya hakurya y’akayira kakinyura iruhande, ndetse umubyimba wacyo watangiye ari umuzi ukaba warabaye inganzamarumbo y’ubugari bwa metero 13.5(m).

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here