Home AMAKURU ACUKUMBUYE WILLIAM RUTO WATOREWE KUYOBORA KENYA NI MUNTU KI?

WILLIAM RUTO WATOREWE KUYOBORA KENYA NI MUNTU KI?

Amazina ye yose ni William Samoei Arap Ruto, akaba yaravutse ku ya 21 Ukuboza 1966 avukira mu gace ka  Kamagut mu gihugu cya Kenya. Ni ukuvuga ko ubu afite imyaka 55. Akomoka kuri Mzee Daniel Cheruiyot na Mama Sarah Cheruiyot.

Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Kerotet, ayisumbuye yo mu cyiciro cya mbere ayiga Wareng secondary school, hanyuma ikindi cyiciro agikomereza muri Kapsabet Boys High school. Kaminuza yayize muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ibimera n’inyamanswa (Bachelor of Science in Botany and Zoology) mu mwaka wa 1990. Yaje gukomeza abona impamyabumenyi ihanitse mu bigendanye n’ituburabihingwa (Masters of Science in Plant ecology) muri 2011. Ntiyarekeye aho amashuri kuko mu Kuboza 2018 muri Kaminuza ya Nairobi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu bushabitsi (Business), nyuma yo kuyitsindwa mu 2016. Muri kaminuza aho yigaga yari mu bakomeye cyane mu ihuriro ry’abakristu (Christian Union) ndetse yanabaye umuyobozi wa korari ya Kaminuza aho yigaga Nairobi.

Muri ubwo buyobozi bwa Kaminuza rero yari arimo, niho yaje guhurira na Perezida wariho icyo gihe Daniel Arap Moi wamwinjije mu bya politike abitangira atyo, hari mu mwaka wa 1992. Mu mwaka wa 1991 nibwo yasezeranye n’umugore we Rachel Chebet babyaranye abana 7.

Urugendo rwe muri Politiki  

Kuva 1992 kugeza 2005 yari mu ishyaka rya KANU (Kenya Africa National Union)

Kuva 2005 kugeza 2011 yari mu ishyaka ODM (Orange Democratic Movement) ryari riyobowe na Laila Odinga.

Kuva 2012 kugeza 2016 yari mu ishyaka URP (United Republican Party) yanabereye umuyobozi.

Kuva 2016 kugeza 2021 yari mu ishyaka Jubilee Party rya Uhuru Kenyata ryavuye ku kwihuza kw’amashyaka agera kuri 11 yihuje kugirango ashyire ingufu hamwe.

Kuva 2021 kugeza ubu ari mu ishyaka rye UDA (United Democratic Alliance) yashinze mu mpera z’umwaka wa 2020 (mu Kuboza) maze anaribera umurobozi kugeza ubu. Iri shyaka ubundi mbere ryitwaga ishyaka ry’amajyambere n’impinduka (Party of Development and Reforms) ariko riza guhinduka riba United Democratic Alliance (UDA).

Mu bindi yakoze, yabaye umudepite kuva 1998 kugeza 2013.

Aba minisitiri w’imibereho myiza kuva Kanama 2002 kugeza Ukuboza 2002.

Aba minisitiri w’ubuhinzi kuva 2008 kugeza 2010.

Aba minisitiri w’amashuri makuru kuva Mata 2010 kugeza Ukwakira 2010.

Kuri ubu yari visi perezida kuva muri Mata 2013.

Abaye perezida wa 5 wa Kenya nyuma ya UHURU Kenyata wayoboye kuva 2013 kugeza 2022.

Abandi baperezida bayoboye Kenya ni MWAI Kibaki wayoboye kuva 2002 kugeza 2013, Daniel Arap MOI wayoboye kuva 1978 kugeza 2002 na Jomo KENYATA wayoboye kuva 1964 kugeza 1978.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here