Home AMAKURU ACUKUMBUYE Yafatanywe ibihanga 11 by’abantu,ajyanwa mu nkiko

Yafatanywe ibihanga 11 by’abantu,ajyanwa mu nkiko

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Taiwo Saka yatawe muri yombi azira gucuruza ibice by’imibiri y’abantu mu gace kitwa Kwara.

Taiwo ushinjwa yafatanywe ibihanga 11 by’imitwe y’abantu ajyanwa mu nkiko.

Mu rukiko, Taiwo nubwo  yabihakanye, arashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gucuruza ibice by’imibiri y’abantu nk’uko byatangajwe na Polisi. Polisi Kandi yavuze ko ushinjwa yafatiwe mu mujyi wa Lagos nyuma y’iperereza ryakozwe.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ushinjwa aba afunzwe mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rigikomeje kuzageza ku wa 17 Kamena.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here