Home Uncategorized Yashatse gukora igitangaza nka Yesu birangira yishe umuntu-AMAFOTO

Yashatse gukora igitangaza nka Yesu birangira yishe umuntu-AMAFOTO

Amakuru dukesha ikinyamakuru wire reports, umupastori wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo yashatse kwerekana igitangaza , igikoresho gifasha kurangurura amajwi (speaker) ipima ibiro 250 kuri umwe mu  bayoboke be w’umukobwa ashaka ko apfa yarangiza akumuzura.
Gusa ngo icyo gitangaza ntabwo cyabaye kuko uwo mukobwa yapfuye azize kuvira imbere kuko iyo ndangururamajwi yamukomerekeje ndetse abura n’ubwahumeka .
Uyu mushumba w’itorero rya  Mount Zion General Assembly  yashatse gukora igitangaza kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama ariko birangira uwo mugore ahasize ubuzima

Nyuma yo kumuterekaho ibyo biro byose yanarengejeho n'ibye maze arurira aricara.
Nyuma yo kumuterekaho ibyo biro byose yanarengejeho n’ibye maze arurira aricara.

Pastori, Lethebo Rabalango yahamagaye umwe mu bakobwa bo mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza amusaba kuryama hasi ngo amukorereho igitangaza ,
Uyu mupastori yasabye abadiyakoni kuzana icyo gikoresho gipima  ibiro 250 bakayimushyira munda,ari nako yavugaga ko ibiro byayo ntacyo biri bumutware.
Uyu mupastori rero yahise yurira kuri iki gikoresho ,uyu mukobwa nawe aracecekabakagira ngo aracyari muzima kandi yapfuye.
Imbaraga uyu mupastori yari yizeye zo kumuzura zanze,bahita bamujyana kwa muganga ariko nubundi basanga yarangije gupfa kare,nubwo bo bakekaga ko yaba agifite umwuka muke.
By: Zarcy Christian

38 COMMENTS

  1. “Hello! This is my first visit to your blog! We are a group of volunteers and starting a new project in a community in the same niche. Your blog provided us useful information to work on. You have done a outstanding job!”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here