Umuhanzi Kimenyi ni umukiristu wo mu itorero rya Bethel church I Remera ,akaba amaze igihe kirekire akijijwe,ariko mbere yahoo gatoya akaba yarakoze indirimbo zitari izo guhimbaza Imana kuko hari imwe yitwa Umoja Kwetu yakoranye n’umuhanzi Pacson ariko akaba yarakijijwe nubwo yakoraga ibyo byose.
Uyu muhanzi Kimenyi akaba afite indirimbo zigera muri ebyiri zirimo I’ll be in Heaven,iyi ikaba inafite amashusho ,ndetse n’iyitwa Nkiz’uwo mwanzi,
Uyu mugabo ukunze gukoresha ururimi rw’icyongereza mu kuririmba yanavuze ko akunda Iman a cyane ndetse akaba ariyo mpamvu yahisemo iyo mpano yo kuririmba ngo azajye avuga ubwiza bw’umwami we bigere kure kandi abihamirize amahanga yose.
Iyo Kimenyi ari kwivuga akunda kuvangamo ubutumwa bwiza ndetse akanahamya uko ari umwana w’Imana kandi iwabo ari mu ijuru,ibi bikaba bigaragaza ko uyu muhanzi azi Imana akorera iyo ariyo ndetse anizeye ijuru.
Mu magambo ye Kimenyi ubwo yivugaga yagize ati:” Ok. nitwa Kimenyi, ndi umunyarwanda kandi ariko mfite ubundi bwene gihugu bw’ ijuru . ndi umwana m’ubwami bwa Data wo mw’Ijuru kandi Kristo niwe byirato byanjye.”.
Akomeza agira ati:” Nteranira Bethel Church Remera. natangiye Music muri 2005 icyo gihe nasohoye indirimbo yitwa Africa Umoja nayikoranye na Pacson ariko ntago yari Gospel. nari narakiriye Kristo nk’Umwami n’umukiza ariko ntago nari nshikamye mu gakiza.
nyuma Ariko naje kwingira muri reggae 2007. kora real rasta nizindi ariko Umwami Yesu yaje kunsobanurira ko icyo nakora cyose kidakorewe mwizina njye kiba kitemewe imbere y’Imana. nahise ndekeraho kuririmba nshira imbaraga zanjye mu gusenga no gushaka ku menya Kristo. Ariko nyuma Imana yaje kunyibutsa ko nigeze kugirana isezerano nayo ko nzayikorera kandi imbwira ko nzayikorera nka ko izanzamura ikangoresha ibyimbaraga. nahise ngira igitekerezo cyo kwa mamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo mundirimbo.
2014 nakoze amashusho ni ndirimbo yindi imwe ya audio ariko gira intege nke zokuzishira hanze. nyuma naje gusaba Imana ibintu 2 nabonaga ko bikomeye cyane kuri njye. 1 ku nkorera ubukwe, 2 kumpa ubushobozi bwo guhaguruka mu mbaraga nka ririmba Gospel. ubu ndi umugabo Imana ya mbaye umugore mwiza kandi niyo yanyubakiye muri byose ndashima umwami rero ubu nanjye mfiteye ideni Umwami Yesu wo kwa mamaza ubutumwa Bwiza bwa Kristo. mfite imyaka 30 ndumva ndi mubihe byiza byo gukorera Imana”.
Uyu muhanzi yanavuze ko kandi akomeje umurimo w’Imana nta guhagarara ndetse ngo ingororano zayo akaba azizeye kuko awukora mu kuri no mu mwuka
Gusa ngo we agira Inama abantu biyoberenya mu murimo w’Imana,avuga ko nibatabireka Imana izabakubita inkoni.ngo ariko abakorera Imana batiyoberanya nabo izabagororera.
Reba amashusho y’Indirimbo I’ll be in Heaven ya Kimenyi
By : Zarcy Christian