Home AMAKURU ACUKUMBUYE Yatunguwe no kumva Jules Sentore amuhamagaye nyuma y’uko amakuru amugezeho ko yamushushanyije

Yatunguwe no kumva Jules Sentore amuhamagaye nyuma y’uko amakuru amugezeho ko yamushushanyije

Ntambara Peter umusore usanzwe akora akazi ko murugo mu Karere ka Rubavu, kubera urukundo akunda umuhanzi Jules Sentore, yahisemo kumushushanya kugira ngo amutake hanyuma ajye ahora amureba yatangajwe no kwumva Sentore amuhamageye ko yabimenye.

Ntambara ufite imyaka 20 y’amavuko yavuze ko akunda Jules Sentore cyane ndetse amufana, kuburyo yahisemo ko impano yamuha ari ukumushushanya noneho akamutaka akajya ahora amureba.

Peter yavuze ko ubusanzwe gushushanya atabikora nk’umwuga kuko nta bikoresho afite, ariko iyo abonye akanya abikora gusa ari kwiruhukira. Aganira na Ubumwe.com yagize ati :

« Ubundi njyewe ntabwo gushushanya mbikora nk’umwuga, kuko nta n’ibikoresho nfite. Gusa iyo nfite akanya nyuma y’imirimo numva nshaka kuruhuka, nfata urupapuro na kereyo (Crayon) ngashushanya utuntu dutandukanye. Ni muri urwo rwego nafashe umwanga ngashushanya Sentore kuko ndamufana cyane »

Ntambara Peter umusore ufite impano idasanzwe yo gushushanyisha intoki ukagira ngo ni ifoto bafotoye

Peter avuga ko yagiye gusaba ibikoresho k’umuntu usanzwe ushushanya kinyamwuga kugira ngo ashushanye. Yakomeje agira ati : « Ubundi nabonye akanya ndibwira ngo reka njye gutira n’ubundi nshushanye. Ni uko nfata urupapuro n’ifoto isanzwe ya Sentore kugira ngo nze kureberaho mushushanye, ni uko ampa kereyo(crayon) n’amakureri (couleurs) ndangije ndicara ndamushushanya ndangije nfata urupapuro rwanjye ndigendera nsubira mu kazi kanjye ko murugo. »

Peter yakomeje avuga ko yari yapfuye kwishushanyiriza, kugira ngo yishyirire iyo foto aho azajya areba Sentore, ariko atari aziko byazanamugeraho kuko yumvaga ntaho yahurira na Sentore , ariko haje kuza umuntu abonye iyo foto afata umwanzuro wo gushakisha nomero za Sentore hanyuma akamwereka ifoto umufana we yamushushanyirije.

Yakomeje agira ati : « Ubwo namaze gushushanya iyo nk’uko bisanzwe nyuma haza kuza umuntu umwe arayitangarira, ahita ambwira ngo agiye gushaka nomero ya Jules Sentore ngo amubwire ukuntu afite umufana wamushushanyije. Ubwo byarangiriye aho…Nyuma nza kwumva numva Sentore arampamagaye anshimira cyane ko nakoze kandi ko yishimiye cyane impano namushushanyirije nk’umufana. »

Jules Sentore, ku ruhange rwe yavuze ko yishimiye cyane iyi mpano ndetse n’umutima uyu mufana we yagize. Mu magambo ye yagize ati : « Uyu mufana narishimye cyane, ubwo umuntu yashakishaka nomero yanjye akanyereka icyo gishushanyo. Yarakoze pe. N’umutima wo kwicara agatekereza ikintu nka kiriya byonyine bigaragaza ko koko anfite ku mutima. Naramuhamagaye turavugana nanjye ndishima. Umufana nyawe burya ni ugira umusanzu ahaye uwo afana. Yarakoze Peter. »

Ntambara wize kugeza mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko ntawurangize kuko yize ibihembwe bibiri,avuga ko gushushanya ntahantu yabyize ahubwo ari impano Imana yamwihereye kuko guhera yiga mu mashuri abanza yajyaga ashushanye ibintu bitandukanye abantu bose bakamutangarira.

Ubu urebye kuri Telefone ya Ntambara kuri Porofaire(Profile) ubonaho icyo gishushanyo cy’umufana we Jules Sentore.

Reba hano indirimbo nshya ya Jules Sentore yise AGAFOTO. Video:

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here