Home AMAKURU ACUKUMBUYE Yishe inshuti ye ayiziza kumwima isupu y’inyama y’inkoko

Yishe inshuti ye ayiziza kumwima isupu y’inyama y’inkoko

Urukiko rw’ikirenga rwo mugace ka Mtwara mu gihugu cya Tanzania cyakatiye igihano cyo kwicwa Mohamedi Hassani Omari w’imyaka 45 y’amavuko, rumuziza kwiza agambiriye Andrew Ndemba nawe w’umutanzaniya, amuziza kumwima isupu y’inkoko.

Uyu mugabo yakatiwe urubanza n’umunyamategeko Paul Ngwembe, nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha bagasanga byose biramuhama.

Uyu mugabo yakatiwe w’imyaka 45, umucamanza Ngwembe, yifashishije icyo amategeko avuga mu ingingo ya 48/2016, y’amategeko ahana yo muri iki gihugu muri nomero ya 196 yo kuwa 16/2002 yamukatiye igihano cy’urupfu

Umushinjacyaha wa Repubulika Emmanuel John, yavuze ko Mohamedi Hassani Omari yakoze iki cyaha ku Itariki 07 Mata mu mwaka wa 2016, ubwo uyu Andrew Ndemba  yari yanze kumugurira isupu y’inyama y’inkoko.

Yavuze ko umunsi nyirizina iki cyaha cyakoreweho,Mohamedi Hassani Omari, aherekejwe n’inshuti ye, ko yagiye akagera kwa mushuti we, asanga yatinze gutaha, kubera ko yari yanyuze ahantu kunywa isupu y’inkoko, nyuma amusaba ko nawe yamugurira, undi amusubiza ko ntamafaranga afite.

Umunyamategeko John yavuze ko ibi byahise bimuzanira uburakari hanyuma batangira guterana amagambo batukana, noneho uyu Hassani aherekejwe n’inshuti ye, barataha. Ariko ageze mu rugo afata umupanga asubira inyuma ajya gutegera nyakwigendera mu nzira yari aziko ahora anyuramo atashye. Ni uko yaje kumugera impande aramuhagarika, amutera wa mupanga ni uko ahasiga ubuzima atyo.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here