Umwana w’umukobwa w’imyaka 18 yiteye icyuma nyuma y’uko afatiye umukunzi we mu cyuho arimo kumuca inyuma.
Ibi byabaye kuwa gatanu mu gihugu cya Nigeria nyuma y’uko uyu mukobwa afatanye umukunzi we n’inshuti ye magara mu cyuho barimo kumuca inyuma.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari yamenye ko umusore bakundana amuca inyuma maze yiyemeza kumugenzura kugira ngo azamufate mpiri. Ubwo yamusanganye n’undi mukobwa w’inshuti ye barimo kumuca inyuma, yarashegeshwe cyane.
Uyu mukobwa yahise afata icyemezo cyo kwiyahura, yitera icyuma mu nda. Ku bw’amahirwe ye, ntiyahitanywe n’icyo cyuma ahubwo yahise ajyanwa kwa muganga aho ari guhabwa ubuvuzi. Ese ubu uru ni urukundo cyangwa? Dusangize uko ubyumva.
Twiringiyimana Valentin