Home AMAKURU ACUKUMBUYE Zahara icyamamare cya muzika ya Afurika y’Epfo yapfuye ku myaka 35

Zahara icyamamare cya muzika ya Afurika y’Epfo yapfuye ku myaka 35

Bulelwa Mkutukana wamamaye ku izina rya Zahara, umuhanzi wa Afro-pop wo muri Afurika y’Epfo yapfuye, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umuco w’iki gihugu.

Zahara yari amaze iminsi mu bitaro, bivugwa ko yari arwaye umwijima, kandi leta “yafashaga” umuryango we, nk’uko minisitiri Zizi Kodwa wa siporo, ubugeni, n’umuco yabitangaje.

Uyu muhanzi w’ijwi ritangaje yamenyekanye cyane mu 2011 kuri Album ye Loliwe, yakunzwe cyane muri Afurika.

Mu 2019, Zahara yatangaje ko amaze igihe ahanganye no kubatwa n’inzoga. Mu kwezi gushize, umuryango we watangaje ko yashyizwe mu bitaro, usaba Abanyafurika y’Epfo kumusengera.

Zahara yapfuye kuwa mbere nijoro mu bitaro biri i Johannesburg, nk’uko igitangazamakuru cya leta SABC cyabitangaje.

Nubwo umuryango we utarasohora itangazo ku rupfu rwe, abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangaza akababaro batewe n’iyi nkuru.

Kodwa yatangaje kuri X (rwahoze ari Twitter) ati: “Zahara na guitar ye yakoze impinduka ihoraho ku muziki wa Afrika y’Epfo.”

Undi yanditse kuri X ati: “Adusigiye muzika nziza”.

Zahara yasohoye album eshanu, yatwaye ibihembo byinshi iwabo no ku rwego mpuzamahanga. Mu 2020, yashyizwe ku rutonde rwa BBC 100 Women.

Uyu wari kandi n’umwanditsi w’indirimbo yakoresheje ijambo rye mu kwamagana ihohoterwa n’urugomo ku bagore muri Africa y’Epfo, ibintu yavuze ko byamubayeho.

Mu kiganiro na radio yaho umwaka ushize, Zahara yavuze ko muzika ye itagamije gushimagizwa ahubwo guhumuriza imitima ishengabaye ikeneye gukira.

src: BBC

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here