Home AMAKURU ACUKUMBUYE ZARI bamwibasiye kubera igishushanyo afite ku myanya y’ibanga no kwandagaza Diamond

ZARI bamwibasiye kubera igishushanyo afite ku myanya y’ibanga no kwandagaza Diamond

Zari Hassan ukunzwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nk’umwe mu byamamare bikurikirwa cyane akaba yaranabaye umugore wa Diamond Platnumz yibasiwe n’abatari bake bamuziza ko yatutse umugabo babyaranye abana 2.

Zari, ukunzwe guhimbwa the Boss Lady kubera amafaranga menshi atunze , iyo agerageje gushyira ifoto ye hanze yerekana igishushanyo  kiri hafi y’igitsina, bikurura amagambo memshi bamushinja kuba  aba mu itsinda rya illiminati  bakanamushinja ko atari umuntu ushobotse mbese utabasha kubaka urugo ngo ruhame.

Zari noneho yongeye kwibasira Diamond Platnumz babyaranye abana 2 ,Tiffah na Nillan , aho hari abafana bamubajije nimba biramutse bikunze yakwemera akongera akabana na Diamond  bakarera abana babo mu mahoro.

Zari we ntiyumva ibyo gusubirana na Diamond Platnumz ahubwo yahise asubiza mu magambo yihuse ati” ” Ntabwo wajyana igikoma mu kabari”.

Zari yasubije ko ntahantu yaba agihuriye na Diamond.

Nyuma y’aya magambo bamwe bamubwiye ko yirata cyane, muri buriya busobanuro Zari yatanze  yashatse kugaragaza ko atakijyanye na Diamond platnumz ahamya ko amurenze kugendana nawe yamusebya. Mbese aria bantu babiri batagira aho bahurira.

 

N. Aimee

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here