Home AMAKURU ACUKUMBUYE IMPAMVU ABASORE BENSHI BAHITAMO GUSHAKA BARAMAZE KURYAMANA N’ABAKOBWA BAZABANA:

IMPAMVU ABASORE BENSHI BAHITAMO GUSHAKA BARAMAZE KURYAMANA N’ABAKOBWA BAZABANA:

Iyo umuntu aganiriye n’abasore benshi muri ikigihe akubwira ko adashobora kubana cyangwa gukora ubukwe n’umukobwa batari baryamana . Ugerageje kuganira n’abasore kandi usanga buriwese afite ubusobanuro butandukanye n’ubwa mugenzi we. Ndetse hari n’ukubwira ngo sinokuryamana nawe gusa ahubwo ntitwabana ntaramutera inda.

Iyo uganiriye n’aba basore bafite iyi myumvire bakubwira ibintu bitandukanye ariko babigusobanurira bose ukumva buriwese impamvuze zirumvikana ku giti cye.

Umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje kwegera abasore batandukanye kuri iki kibazo. Dore bimwe mu bisubizo bamugejejeho:

Ndayizeye Moses  yagize  ati “ njyewe ubundi mba numva mubuzima bwo murugo icyo mpa agaciro kanini ni uko mu buriri bigenda neza ,rero mba ngomba kumenya ko imiterere uwo mukobwa afite niba bizatuma tuzagira umunezero muburiri. Kuko njye kugiti cyanjye mba numva mugejeje murugo ngasanga uko nabyifuzaga siko bimeze byazantera gutandukana nawe cyangwa nkamusiga murugo nkajya njya gushakisha undi nazabonana ibyo nifuza!”

Muby’ukuri uyu iyo abikubwira ibi uba ubona abivuga akomeje kandi yabihaye agaciro cyane kuko Ndayizeye yakomeje agira  ati” njye n’abakobwa nsaba urukundo bose ndabibabwira yakwanga akagenda ngashaka undi”.

Ndacyayisenga Jean nawe yagize  ati “ njyewe umwana muha agaciro cyane mu buzima kandi nifuza nokuzagira urugo rwiza rw’amahoro, ariko nabuze umwana ntabwo nazapfa mbonye amahoro rwose rero niyompamvu ngomba kubanza kumenya neza ko bishoboka njye n’umukobwa nakunze ko tuzabona urubyaro. Ubwo maze kumutera inda nahita nihutisha ibindi byose bisabwa tugahita tubana”

Hodari w’imyaka 27 y’amavuko we yagize ati” Mbabarira uzi biriya bintu umuntu ajya kurahira imbere y’ubuyobozi bwa leta cyangwa mu matorero! Njyewe rero sinapfa kwiyemeza biriya bintu no kurahira ziriya ndahiro zose ntaramenya neza uko muburiri bizangendekera ndikumwe n’uwo nzaba narahisemo kuzabana nawe akaramata.”

Gatete ufite imyaka 41 yabwiye Ubumwe.com ko atarashaka umugore, ko aba yumva ntakintu kimwihutisha, kuko byose aba abona ari induru mu magambo ye yagize ati: “ Ntakubeshya rwose byose mba numva ari induru. Ariko ninjya nogushaka nanjye, ntabwo nakwiyemeza ngo ndabana nawe tutarayumvana rwose( Aha yashakaga kuvuga batararyamana). Ni gute se ubwo iryo kosa narikora. Ubwose nsanze unuka mu bintu sinaririmba urwombonye?”

Gatete yakomeje avuga ko hari umukobwa bakundanye ndetse ntan’indi nenge yamubonyeho, ngo ariko baryamanye asanga agira umwuka utari mwiza mu gitsina, bituma amusezerera. Yagize ati “ Mbabarira erega nkanjye ugeze aha, experiences( inararibonye) zo muburiri rwose mba nzifite. Ubworero singomba kwisondeka, ibyiza uko bimeze mba mbizi ngomba no kubishaka. Umukobwa niyumvagamo pe kuburyo narinsigaje kumenya uko muburiri bimeze gusa ubundi ngafata umwanzuro, naje gusanga agira ikintu cy’icyuka kuburyo kugira icyo nikorera byanze, kandi yari umusirimu pe.”

Mbarushimana w’imyaka 37 usengera muri amwe mu matorero ya Gikristu, nawe yatangarije Ubumwe.com, ko kubanza kumenyana n’umukobwa bazabana abiha agaciro cyane n’ubwo idini ritabyemera. Mu magambo ye yagize ati: “ Ntabwo idini ribyemera, ndetse unarebye byitwa icyaha. Ariko nabwo iyo batwigisha ngo ntabwo ugomba kubonana n’umukobwa cyangwa umuhungu rimwe gusa mutaramenyana, ngo muhite mubana, ahubwo mugomba gufata igihe kinini mukamenyana. Njyewe mu bwenge bwanjye numva no kugera ku ngingo biba biri mu rwego rwo kumenyana, Kuko mu biriri ni ahantu h’ingenzi hubaka urugo cyangwa hakarusenya”

Mbarushimana yakomeje agaragaza ko nubwo babyigisha ko ari icyaha, abikora kugira ngo atazicuza nyuma ngo iyo abimenya. Ati;” Nzabyihana nk’ibindi byaha byose, ariko ntazasanga narahisemo nabi nkazicuza, kandi narinfite imbere yanjye amahitamo”

 

ubumwe.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here