Buri dini na buri torero bagira gahunda y’urutonde rw’ibikorwa bikorerwa mumateraniro yabo yo kumunsi w’Imana wagenwe ariwo wa karindwi. Bamwe bibaza bati mbese amateraniro atangira ryari cyane cyane mumateraniro y’amatorero amwe y’abaporotesitanti (Protestants) aho usanga abantu basenga abandi baririmba abandi bakora ibi nibi.
Rimwe na rimwe kera kabaye, hagahaguruka uwateganirijwe kuyobora gahunda y’uwo munsi akavuga ati “reka dutangire amateraniro yacu” nyuma y’amasengesho yasenzwe n’indirimbo zaririmbwe. Bamwe mubateranye bakagira urujijo bibaza ko ibyakozwe mbere y’uko uwo wagenwe kuyobora ahagarara ahabugenewe byose byari imfabusa.
Amateraniro jye mvuga ko atangirira mumutima w’umuntu wese kuva ahagurutse aho ari (murugo cyangwa ahandi) agatangira urugendo rwerekeza aho abandi bizera bateraniye. Igihe uhagaritse ibindi byose wakoraga ibitekerezo byawe bikerekeza ku materaniro yo gusenga Imana icyo gihe amateraniro y’umuntu kugiti cye (individual worship) aba atangiye mu mutima we. Abisirayeri bo bari barahimbye indirimbo zitwa “Indirimbo z’amazamuka” zikaba indirimbo bakundaga gukoresha bari munzira berekeza k’urusengero (Reba Zaburi ya 120 kugera kuya 134). Kugenda baririmba berekeza k’urusengero ndahamya ko bwari uburyo bwiza butuma begezayo ibindi byabarangaza bigatuma umurimo wo kuramya Imana utaza kugenda neza. Bwari uburyo bwiza bwo kwerekeza imitima yabo ku Mana bagiye gusenga no kuramya. Amateraniro kumuntu kugiti cye nk’uko maze kubivuga atangirana no kuramya Imana mumutima igihe cyose werekeza aho muri buteranire.
Amateraniro rusange (corporate worship) nayo mvuga ko atangira igihe cyose babiri cyangwa batatu bahuriye hamwe bagatangira gusenga, kuramya no guhimbaza Imana. Uko abantu bagenda begerana niko barushaho gufatanya mugusenga no kuramya Imana. Gahunda y’amateraniro (liturgy) uko yamera kose itangirana n’igihe habonetse abantu barenze umwe batangiye gusenga bari hamwe mumwanya umwe bahuje umutima.
Iyi gahunda igenda itandukana bitewe n’idini n’itorero gusa igikuru nuko umugambi w’amateraniro ari uwo kwegerana n’abandi bizera, gusenga no kuramya Imana mubikorwa byose biza gukorerwa muri ayo materaniro. Hari abakunda kuvuga ko bagiye mumateraniro yo gusenga ariko bataha badafashijwe (ndibaza ko baba bavuga ko batanyuzwe cyangwa batahuye n’Imana nk’uko babyifuzaga). Ndabagira inama ko kugira ngo umuntu afashwe mumateraniro biterwa n’inyota n’inzara afite mu mutima we hanyuma bigaterwa n’uko yaje muri ayo materaniro yiteguye.
Intego nkuru yo guterana kwera jye mpamya ko atari iyo gufasha cyangwa gushimisha abaje mumateraniro ahubwo intego nkuru yo guterana ni ugusenga Imana, kuyiramya no kuyihimbaza. Imana niyo ikwiye gutaha ivuga ko yafashijwe (yishimiye cyangwa yanyuzwe) no guterana kwacu. Igihe cyose Imana izaba yanyuzwe no guterana kwawe, nawe uzataha ufashijwe kandi unyuzwe n’amateraniro. Aho kwibaza ngo mbese nafashijwe, nakwibaza mbere na mbere ngo “ese Imana yanjye yafashijwe?” Ntakabuza Imana nifashwa izasuka Umwuka wo gufashwa mu iteraniro kuburyo buri wese mubiteguye mu mitima yabo bazatahana umunezero wo muburyo bw’umwuka kandi batahe bungutse kunyurwa n’Imana. Ikintu cyose gikorewe mu materaniro gikwiye kuba gitekerejweho neza muburyo kiri gufatanyirizahamwe n’bindi byakozwe kimwe n’ibiri bukorwe muburyo bwo kuramya Imana.
Guterana kwera rero bitangirira mu mutima w’abateranye, bigashimangirwa n’ubusabane bafitanye n’Imana kimwe nabagenzi babo basengana.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com