Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera : Imiryango igizwe n’abagore bayoboye ingo bagabiwe inka

Bugesera : Imiryango igizwe n’abagore bayoboye ingo bagabiwe inka

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyanama mu karere ka Bugesera inama njyanama y’aka Karere yagabiye inka imiryango itandatu yo mu Murenge wa Mayange yahawe inka zizabafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana no kwiteza imbere ndetse no kubona ifumbire.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki 28 Gashyantare 2025 hasozwa iki cyumweru cy’umujyanama mu karere ka Bugesera cyatangiye ku italiki 22 Gashyantare 2025 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ” Umuturage, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere ryihuse.”

Ababyeyi bagabiwe izi nka bashimiye inama njyanama yabatekerejeho bavuga ko bazafata neza aya matungo kuko agiye kubafasha mu gukura abana babo mu mirire mibi.

Akanyamuneza kari kose ku bagabiwe.

Uwamariya Jeanne wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo ari mubahawe inka yagize ati” Mfite abana bane ariko kubona amata y’abana byatugoraga cyane, ndetse no kubona ifumbire y’imborera, twabonaga imvaruganda gusa”.

Mukakomeza Patricia wo mu Murenge wa Mayange ati” Iyi nka mpawe igiye kumfasha gutera imbere no kurwanya igwingira mu bana”.

Patricia avuga ko Inka izamufasha mu kurera neza abana.

Nzariturande Rahab wahawe inka nawe ati” Nahingaga simbone ifumbire y’imborera yo gushyira mu mirima ariko ubu ninshyiramo imborera imirima izera neza mbone umusaruro”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, avuga ko basabye abagabiwe izi nka kuzifata neza bakumva ko ari izabo.

Ati” Icyo twabasabye ni uko inka bagomba kuzifata neza bakumva ko ari izabo ntibumve ko ari iz’Ubuyobozi bwazibagabiye bakazifata neza, nti baziragire ku gasozi ahubwo bakaba bafite ibiraro bagashaka ubwatsi n’amazi. Tubasezeranya ko tuzabasura tukareba ko bazifashe neza, tunabasaba ko bazitura bagenzi babo igihe inka zizaba zimaze kubyara kuko izo bahawe zose zihaka”.

Faustin yakomeje avuga ko gahunda yo kugabira abaturage ari gahunda yagutse itabaye muri iki cyumweru cyahariwe umujyanama ahubwo isanzwe iba binyuze mu nzego z’ibanze

Munyazikwiye Faustin, Perezida w’Inama Njyanama yibukije abagabiwe Inka kuzazifata neza.

Ati” Gahunda yo kugabira abaturage ni gahunda yagutse ntabwo itangiye uyu munsi ubwo inama njyanama yagabiraga abaturage, n’ubundi hari abasanzwe batoranywa n’inzego z’ibanze bagahabwa inka ariko by’umwihariko hatoranijwe abadamu bayoboye ingo kugira ngo bibafashe mu buzima busanzwe ariko babone n’amata”.

Inka ubwo zazanagwa gushyikirizwa iyi miryango yatoranyijwe.

Inka zose zagabiwe iyi miryango uko ari esheshatu  zirahaka ziraka by’umwihariko zahawe abadamu bayoboye ingo.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here