Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sobanukirwa ibintu abagabo bakunda ariko batajya bavuga, birabafasha muri iyi minsi muri...

Sobanukirwa ibintu abagabo bakunda ariko batajya bavuga, birabafasha muri iyi minsi muri kwirirwana :

Muri iyi minsi hari intero igira iti : «  Guma mu rugo » kubera gahunda yo gukumira ikwirakwiza rya Koronavirusi, aho abantu basabwa kuguma mu rugo. Abantu benshi bagaragaza ko kwirirwana n’umugabo mu rugo umunsi urenze umwe bitaba byoroshye.

Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga lifestylerelationships bwabateguriye ibintu abagabo bakunda nyamara batajya bavuga, ibi biraza gufasha wowe mugore kugumana n’umugabo ndetse n’abana neza mu munyenga, mutagumanye gusa kuko ntayandi mahitamo:

Dore urutonde rw’ibintu abagabo bifuza gukorerwa ariko batatura ngo babivuge :

 Ko umugore we amenya ko amukunda 

Hari igihe aba atazi kuba yabisobanura, akabura amagambo abivugamo. Ariko aba atekereza ko umugore atagira gushidikanya ku rukundo rwe. Mbese aba ashaka ko umugore abibona mu bikorwa ndetse no mugihe acecetse akagerageza kubibona.

Icyubahiro

Kuri iki umugabo wese aba acyumva cyane. Ntabwo yakwemera ko umwambura icyubahiro cye n’ubwo byaba ari mu rwenya. Ntabwo umugabo yihanganira guhonyora uburenganzira bwe. Akunda ko mumwubahira uko ameze. Mbese n’amafuti ye akaba uburyo bwe.

Akunda kwemerwa

Kwemerwa abikunda kubi. Kumubwira ko ari mwiza ? Bimunezeza cyane. Kumurebana indoro imwereka ko umwemera ? Biramurenga. Akunda ko umwereka unamubwira ko ari mwiza hose yaba mu buriri ndetse no hanze.

Akunda umugore usa neza

Umugabo akunda ko umugore we asa neza, ashobora no kutabimubwira ko abibonye ko asa neza, ariko nyamara yasa nabi bikamubangamira nubwo wenda nabyo atanabimubwira. Abifata nk’ubundi buryo bw’icyubahiro kuba umugore amuri impande asa neza. Burya nubwo atabivuga ariko aba yicinya akara.

Kumukomeza

Akenshi ntabwo umugabo azakubwira ko yumva yananiwe cyangwa ahangayitse niyo waba nawe ubibona. Akenshi yikangura mu gicuku akagarama yarangiza agatangira kureba ku gisenge afata ikibazo akagikura mu nguni imwe akigarura muyindi. Mu gihe nkicyo cy’ubwoba no kwibaza byinshi icyo akeneye kuri wowe ni ukumukomeza. Aba yifuza ko umwereka ko umuri inyuma.

Gushimirwa

Umugabo akunda gushimirwa : Urakoze ndetse no kumwenyura n’utundi tumenyetso tumwereka ko wamushimye. Yaba yakoze ibiri mu nshingano ze za burimunsi cyangwa yagufashishe mutundi tuntu

Umugore ufite intumbero

Nubwo twabonye ko umugabo akunda kuba ku isonga, ariko nabwo ntabwo akunda umugore wibera aho yimereye nkaho ayoborwa gusa. Umugabo burya yicinya icyara iyo yumvise umugore we afite imishinga runaka aba arota( Bimutera ishema) Akunda umugore uzi kwirwanaho mu buzima. Birumvikana aba ashaka ko ariwe umurinda cyangwa umukingira ariko nawe ntace amababa ye. Akunda umugore uba ufite udushinga twe duto duto yitekerereje. Mbese umugore umwereka ko nibura amutwaje ikindi gihaha cya gatatu, ko mu gihe yagira ibyago  ibye bigahagarara guhumeka yakwifashisha icyo cya gatatu !

Kurya utamutongera 

Umugabo akunda kwirira nta mibare myinshi ashyizemo, ngo arabara za vitamini naza proteini, naza sodium. We icyo yikundira ni igikorwa cyitwa kurya kandi akanishimira kugikora, ntabyo guhora mbere yo kurya ngo agiye mubyo kugereranya no kubara. Ntabwo rero akunda ko ujya kumubangamira agiye kwirira ngo uramubarira ngo uriye ibi byinshi cyangwa ibi bejke, harabura ibi n’ibi,…. Akunda ko umureka akarya ibyo yahisemo uwo munsi kurya udafashe umwanya wo kumusubiriramo ibintu byinshi nkaho uri inzobere mu mirire.

Akunda kwifuzwa

Umugabo niyo umugore amweretse ko amwifuje, azana utuntu tumeze nk’aho bimutunguye anamugoye, nyamara burya aba yicinya icyara ko yifuzwa. Noneho biba akarusho iyo umusubiriramo ibyo yagukoreye wifuza ko yongera. Ariko akunda ko yabibona mu maso cyangwa mu mwifato wawe kurusha cyane ko wanabimubwira mu magambo.

Kumwereka ko ubizi ko nawe yacika intege

Birashoboka ko byabaho ko umugabo arira, ukamuha icyizere ko ibi bitaguha urwaho rwo rwo kumwifatira uko ubonye. Ku mwereka ko ubyemera ko nawe ari ikiremwa kandi ko byabaho ko yaneshwa ndetse ukamwereka ko icyo kintu koko cyari kinakomeye nta kundi yari kwifata. Ariko ntuhere kuri ibyo umwereka ko muri mu rwego rumwe ndetse ko ari umunyantege nkeya.

Amahoro

Kuri we, kuruhuka bisobanura kuruhuka. Ntabwo kuri we bivuga gukora uturimo duto duto, kujya guhaha, kureba film…Kuri we kuruhuka ni ukutagira icyo ukoze, mbese akaruhuka gusa agatekereza ntacyo ari gukora.

Kujya impaka zigisha

Ikintu nakwizeza ntabwo umugabo atinya impaka. Ahubwo akenshi yanga mu mpaka z’ibintu bitamushishikaje( Insanganyamatsiko adakunda), ariko wamenye guhitamo ibintu akunda aho mujya impaka kandi mukaryoherwa mwembi.  Ariko nabwo ugomba kubyitondera ukamenya uburyo akunda gutebya mo. Kuri we ntabwo akunda kuzana ngo mutangire kujya impaka n’isuzuma ( gushima no kunenga) ku bintu byatambutse. Ibyo ntabwo abikunda, byarutwa no kumwibwirira udukuru twibyakubayeho ariko nawe udakabije ngo abirambirwe, aho watangira kuvuga n’ibara ry’ijipo mugenzi wawe yari yambaye !

Guhinduka wabanje kumugisha inama

Umugabo ntabwo akunda umugore wifata akihindura ukuntu. Keretse uko guhinduka kwawe abifitemo uruhare.  Uko ushobora kwibaza ko wakwihindura utamubajije, we ashobora nyamara kubifata nk’impinduka nini, muri we kandi ahita yibaza ko wari ubibonye ko utamwishimira we uko ameze, noneho akaba ari wowe ufata umwanzuro wo kwihindura( kwikuraho ikintu wari usanwe ufite cyangwa kwiyongeraho ibyo uteri usanganywe). Akenshi ibi umugabo ntanabivuga hari n’ubwo umubaza wabishoje akakwihorera. Nyamara burya aba yabibonye ndetse cyane.

Mwereke ko uziko ari ingabo igukingiye

Iyo umugabo akora akazi ko kukurinda,aba ahamya ko inshingano ze azikora neza. Aryoherwa cyane no kumwereka ko iyo muri kumwe uba wizeye umutekano wose, aho yanakora iyo bwabaga yakwemera akanajya mu mazi abira gusa ngo akunde akwereke ko ari ingabo igukingiye.

Akunda kuyoborwa mu buriri

Mu buriri umugabo wawe akunda ko umubwira ibikunezeza, akunda ko umuyobora ibya agukorera ubundi nawe agakora iyo bwabaga akakugeza mu ijuru rya karindwi. Ndetse ibyo biramushimisha cyane ko biba bimwereka ko koko hari akazi kandi keza ari gukora ndetse bikamutera ishema.

Kumugusha neza

Umugabo akunda utuntu duto duto dutuma agubwa neza. Akunda kumukorakora, kumwitaho mu bwitonzi, ukamureba indoro nziza yoroheje. Ibiganza byawe kubikoza kubye umukorakora gahoro bucece, yigira nkaho ntabyo ari kwumva nyamara abikunda kubi, wowe gusa bikoze wiyoroheje abikunda cyane.

 

Nyiragakecuru

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here