Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Airtel Rwanda mu bufatanye na Pay.rw na efashe mu rwego rwo...

Covid-19: Airtel Rwanda mu bufatanye na Pay.rw na efashe mu rwego rwo kongerera abakiriya uburyo bwo kugura ama inite

Mu rwego rwo kunoza serivisi igeza ku bakiriya bayo, Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’izindi mbuga ebyiri mu gufasha abakiriya bayo kugura ama inite ya Airtel bibiroheye. Kuri ubu abakiriya ba Airtel bashobora kugura ama inite kuri pay.rw bakanze *508#  no kuri efashe bakanze *662#.

Banyuze kuri izi mbuga zombi, abakiriya bashobora kugurira ama inite kuri telephone zabo cyangwa bakagurira abandi bakagabanyirizwa 5.5% kuri buri gikorwa. Izi app ni uburyo bwiyongereye ku bwari busanzwe bukoreshwa bwo kwihereza haba kuri Airtel Money, My Airtel app cyangwa banki zikorana na Airtel.

Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, Airtel yafashe iya mbere mu gushyiraho uburyo bwo gutanga serivisi zayo ikoresheje ikoranabuhanga ku isoko ryo mu Rwanda.

Atangiza ku mugaragaro iyi serivisi, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, bwana Amit Chalwa yagize ati “Nka Airtel, abakiriya baba ku murongo mu buryo buhoraho baduha icyizere cy’iterambere ryihuse kandi rirambye. Duhora duharanira gushyira ingufu mu guha abakiriya bacu urubuga mu buryo bw’ikoranabuhanga no kubafasha kwiteza imbere tubashyiriraho uburyo bwo kugenga ibikorerwa kuri nimero zabo, bworoshye mu mutekano usesuye kandi mu gihe cy’amasaha 24 kuri 24, cyane cyane muri ibi bihe.

Ushaka kugura ama inite, ukanda:

*508# kuri Pay.rw cyangwa *662# kuri efashe

  • Hitamo kugura ama inite
  • Hitamo kwigurira cyangwa kugurira undi ushyiremo iyo nimero yindi
  • Hitamo umubare w’amafaranga (urugero RWF 2,000)
  • Shyiramo nimero yo kwishyura
  • Urabona ubutumwa bugusaba kwemeza kwishyura FRW 1890 ube ugabanyirijwe
  • Umaze kwemeza, uhita ukurwaho amafaranga hanyuma ugahabwa ubutumwa bw’uko ama inite waguze yageze kuwo agenewe

Mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya serivisi zibanogeye mu gihe cyo kuguma mu rugo, Airtel Rwanda yatangaje ikoreshwa rya My Airtel App, aho abakiriya babasha gukorera ibintu bitandukanye nko kureba ama inite,interineti, sms cyangwa amafaranga basigaranye kuri Airtel Money, kugura pack za interineti n’izo guhamagara, kugura ibicuruzwa na serivisi.

 Ibyo wamenya kuri Airtel Africa Limited:

Airtel Africa Limited ni ikigo nyafurika gitanga serivisi z’itumanaho gikorera mu bihugu 14 by’afurika. Airtel Africa ifite intego yo kugeza kuri bose serivisi z’itumanaho rigendanwa zihendutse kandi zihorana udushya, iyi ntego ikaba ishyigikiwe n’umunyamigabane wayo mukuru ariwe Bharti Airtel. Mu byo igeza ku bakiriya bayo harimo serivisi zo guhamagara na interineti za 2G, 3G na 4G hamwe no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ‘Airtel Money’. Mu mpera z’ Ukuboza 2019 Airtel Africa yari ifite abakiriya barenga miliyoni 100 mu bihugu ikoreramo.

 Ryoherwa n’igabanyirizwa rya 5.5% ku kintu cyose uguriye kuri iyi app

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here