Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abashoferi b’amakamyo baravuga ko bagiye guhagarika akazi, nyuma yaho mugenzi wabo ahitanywe...

Abashoferi b’amakamyo baravuga ko bagiye guhagarika akazi, nyuma yaho mugenzi wabo ahitanywe na Covid-19

Nyuma y’aho hatangajwe umuntu wa mbere wahitaywe n’indwara ya Covid-19 mu Rwanda, ndetse akaba ari n’umwe mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka, abashoferi bavuze ko bagiye guhagarika akazi kuko kugakomeza byaba ari ukwiyahura.

Nyuma y’uko hatangajwe urupfu rw’uyu muntu wa mbere wahitanywe na Covod-19 kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/05/2020, abashoferi b’amakamyo batangarije Ubumwe.com ko bigaragara ko ubuzima bwabo buri mu kaga, ikiruta byose bagiye guhagarika akazi kuko kataruta amagara yabo.

Umwe mu bashoferi yatangaje ko atamenye uwo mugenzi wabo wapfuye, kuko batatangaje amazina ye cyangwa ngo bashyireho ifoto ye, ariko avuga ko bibabaje cyane ubwo batangiye no gupfa.

Yagize ati : « Iyo batangaza  amazina cyangwa ifoto byanze bikunze igihe umuntu aba amaze mu muhanda tuba tuziranye. Ariko birumvikana akazi karatunanira…Biragoye biragoye, buriya buri muntu azafata umwanzuro ku giti cye, kuko nkanjye rwose byahise bintera ubwoba. Ubu turimo turiyahura abakire barimo barunguka…Ntabwo byoroshye, ntabwo byoroshye. »

Undi twavuganye atubwira ko yari mu nzira agaruka ageze ahitwa Rusahunga, mu nytera ya Km100 ngo agere Rusumo, nawe yatangaje ko bitoroshye gufata umwanzuro, ariko avuga ko abakire bagiye kubura abashoferi kuko baritahira.

Yagize ati : « Ntabwo byoroshye n’umuntu gufata umwanzuro ntabwo biba byoroshye, ariko niba hajemo gupfa byo byakomeye. Abakire baraza kubura abashoferi. Amaherezo ndabona tugiye kuzuzura muri Karantine dutahe. None se wakomeza gutya amaherezo yaba ayahe ? Ni ukuzafata umwanzuro umuntu ku giti cye. Mu Rwanda barabura abashoferi ubuse wakwiyahura ureba ? »

Yakomeje avuga ko ubu bafite ikibazo ko abashoferi bagiye kujya batinywa n’abandi bantu.

Abashoferi b’amakamyo bambukiranya imipaka bavuga ko bagiye kwitahira batakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abakire bari kwunguka (photo” Igihe”)

« Buriya rero niba uri umushoferi w’amakamyo byabaye rwaserera, hari n’uzajya akubona ntanakwegere kuburyo azajya akurebera hariya. Apu…Ibi turimo ntakintu bimaze. Turabivamo ntakundi ibintu nibigenda neza umuntu azasubira mu kazi. »

Aba bashoferi bavuze ko n’ubwo ubu kujya mu muhezo wiyishyurira, bazemera bakajyamo, aho nibabura n’ayo kwishyura bakaba ingwate ariko nibura bari amahoro.

Undi mushoferi twavuganye avuga ko ari kwitegura isafari ya Tanzaniya yagize ati : « Umuntu azaza arebe ahahwanye n’ubushobozi bwe, cyangwa byananga hariya ni i wacu wakwemera ukaba n’ingwate ya Leta, kuko ntabwo wakomeza kuba mu kirere nk’inyoni kandi ufite aho ataha ? Ubwo tuzataha kuko akazi igihe cyose umuntu afite amagara abona akazi. »

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kurwara Covid-19 ni 381, aho abakize bagera kuri 262, abakirwaye ni 113 naho abapfuye ni umuntu 1, byatangajwe ko ari umushoferi watwaraga ikamyo mu ngendo zambukiranya imipaka, aho Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko uyu nyakwigendera yari yararwariye mu gihugu cy’igituranyi, aza kuza mu Rwanda yararembye aho bakoze ibishoboka byose ngo bamuvure, ariko biranga ahitanwa n’iki cyorezo.

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

  1. Erega kubivuga biragoye kuko abantu bumva ko ari ikinyoma, ufite inyota ntawaguha amazi yo kunywa ngo abashoferi b’amakamyo bagutera corona, ugize ikibazo ntawagutabara uri mumuhanda kubera gutinya ko ngo wamwanduza corona

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here