Home AMAKURU ACUKUMBUYE Wari uziko abacakara b’abirabura aribo batangije ibihimbano by’umwuka ndetse n’amajwi ane akoreshwa...

Wari uziko abacakara b’abirabura aribo batangije ibihimbano by’umwuka ndetse n’amajwi ane akoreshwa mu kuririmba ? Sobanukirwa :

Hari ibintu byinshi tujya tubona cyangwa ndetse akenshi tukabikora natwe ubwacu ariko tutazi inkomoko yabyo. Umunyamakuru w’Ubumwe.com yagerageje gucukumbura no gushakisha kugira ngo abagezeho ikijyanye n’inkomoko z’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’amajwi ane akoreshwa n’abaririmbyi.
Byatangiriye muri America y’amajyaruguru mu gihe abacakara b’abirabura bahageraga mu mwaka 1612. Aba bacakara bari baturutse ku mugabane wa Afurika  ntaburenganzira bari bafite bwo kugaragaza umuco wabo cyangwa ngo bagaragaze uko iwabo baririmba.
Nibwo baje gutekereza maze bavumbura ubundi buryo bwo gucuranga ndetse bakaniririmba ariko badahagaritse imirimo yabo, ( worksongs) : ni uburyo bishyiraga hamwe bakaririmba  kandi ibi babikoraga bari gukora mu murima w’ipamba nk’ikimenyetso bari baziranyeho bonyine ntawundi muntu utari muri bo wabashaga gusobanukirwa .
Aba birabura bari mumirimo ivunanye y’uburetwa babonaga nta bundi buryo baganira noneho bavumbura kujya baganira babinyujije mundirimo kandi ibi ntibihagarike imirimo yabo ahubwo bikabatera umwete kuburyo amasaha yatambukavuba bakabona burije burongeye burakeye. Ikindi bakoreshaga izindirimbo nk’uburyo bwo kwerekana umubabaro wabo n’uko umwe agatera abandi bakagenda bikiriza ari nako bakomeza akazi babaga bategestwe. Undi nawe yaba afite icyo ashaka kugezaho bagenzi be nawe akabivuga mu ndirimbo n’abandi bakamwikiriza mu ndirimbo kandi bakomeza kwereka Imana ko bafite inyota yo kuzatabarwa.
Mu kinyejana cya cumi n’umunani  abirabura baje kuvumbura iyobokamana noneho batangira kuriyoboka ari benshi . Umubabaro n’agahinda abirabura babagamo muri America byasaga n’ubuzima aba Heburayo babagamo mu Gihugu cya Egiputa. Niyo mpamvu akenshi bifashishaga ingero zo mu Isezerano rishya kuko bumvaga bihuye n’ubuzima bari barimo.
 

Iyo babaga baririmba amasaha yaricumaga bagakora akazi neza.
Iyo babaga baririmba amasaha yaricumaga bagakora akazi neza.

Kubohorwa kw’Abisiraheri bakajya mugihugu cyabo cy’Isezerano bumvaga bibaha icyizere nabo cyo kuzabohorwa kandi Igihugu cy’Isezerano cyabo bagifataga nka Canada kuko ariho umucakara atari yemerewe kugera. Munama y’abacakara niho hatangiye kumanuka  ibihimbano by’umwuka ku inshuro ya mbere.
Nyuma y’umwaka wa 1865,  amakorari y’abirabura bo muri Kaminuza nibwo batangiye kuririmba imbere y’imbaga nyamwinshi ibihimbano by’umwuka aho muri kaminuza z’abirabura. Aho ninaho banditse aya majwi ane akoreshwa kugeza n’uyu munsi.
Amasuri makuru nayo yatangiye kujya aririmba.
Amasuri makuru nayo yatangiye kujya aririmba.

Muntangiriro z’ikinyejana cya  makumyabiri  Ubwo aba pastori batangiye kwinjiza izo ndirimbo aho babwiriza kugira ngo zifashe ibyigisho byabo n’ubutumwa batanga bubashe gutambuka neza . Ubwo nibwo izo ndirimbo zatangiye kujya zikoreshwa mu materaniro ya gikristu.
Ahagana mu mwaka wa 1940,  ubwo abaririmbyi bamwe barimo uwitwa   Mahalia Jackson batangiye gutegura ibitaramo bigari  bakagezaho abantu ubutumwa bwiza bunyuze mu ndirimbo. Mumyaka ya 1960 muri Leta zunze ubumwe za Amerika  Luther King yazanye izo ndirimbo maze anazikoresha avugira uburenganzira bw’abirabura. Guhera ubwo izo ndirimbo zitangira gukoreshwa mu materaniro yahuzaga abirabura n’abazungu aho babivangaga n’ibisanzwe bikoreshwa n’abazungu.
Ni muri ubu buryo izindirimbo zagiye zikwirakwiza mu mico myinshi itandukanye maze buri bantu bagahuza n’umuco wiwabo akaba ariko bazajya batambutsa ubu butumwa bwiza bunyujijwe mu ndirimbo.
 
Munyaneza Pascal.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here