Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangiye gutegura abanyamuryango baryo, mu bikowa by’amatora azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.
Mu mpera z’iki cyumweru turangije abanyamuryango b’Ishyaka rirengera abakozi mu Rwanda/Parti Socialiste Rwandais (mu rurimi rw’Igifaransa) ryateranye rigamije kwiga no kwihugura ingingo zitandukanye zijyanye n’amatora, cyane cyane mu rwego rwo kwitegura amatora y’Inzego z’ibanze ateganyijwe mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2021.
Umuyobozi w’iri shyaka Rucibigango Jean Baptiste mu kiganiro n’abanyamuryango kuri uyu wa Gatandatu yagize ati : « Turagira ngo twitegure uko abanyamuryango bazaba indorerezi z’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021, ndetse no kwitegura mu gihe iki cyorezo cya Covid-19 kizaba kigabanutse bazajya kwigisha abandi bayoboke bacu bari hirya no hino mu gihugu ibijyanye n’amatora. »
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yagarutse cyane ku bisobanuro by’amagambo atandukanye, afite aho ahurira n’amatora nka :
–Demokarasi : Kuri iri jambo abanyamuryango basobanuriwe ko iri jambo rikomoka mu Kigereki « Demos » risobanura « Abaturage » aho bibukijwe ko Demokarasi itandukanye n’igitugu. Aha kandi banibukijwe amahame ya demokarasi, aho banabwiwe ko rimwe na rimwe iri jambo rikoreshwa mu buryo budakwiriye cyangwa bwo kubeshya ku mpamvu zo kuyobya uburari bw’ubuyobozi bw’igitugu.
–Uburyo bwo gutunganya amatora : Aha hagarustwe ku byiciro bibanziriza amatora(bigizwe n’ibarura ry’amatora, kugabana ihohoterwa,Gutanga za candidature no kwiyamamariza amatora),Icyiciro cy’amatora( Kigizwe n’amatora nyirizina, ndetse no kubara amajwi ) Nyuma bigakurikirwa n’icyiciro cya nyuma y’amatora( kigizwe no guhuriza hamwe amajwi yabazwe,kwemeza ibyavuye mu matora no gutangaza ibyavuye mu matora).
–Amatora n’ubwoko bw’amatora: Abanyamuryango bibukijwe ko ijambo amatora riva mu nshinga y’Ikilatini” elegere” (guhitamo) no ku izina “Electio” (amahitamo) banagaruka ku bwoko bw’amatora harimo; Amatora ya Politiki,amatora mu nteko z’amashyirahamwe, n’amatora muri Kiriziya Gaturika.
_Incamake ya Demokarasi n’amatora mu Rwanda: Aho bagarutse ku nkomoko ya Demokarasi aho bifashishije inyandiko ya Jean Paul Kimonyo igaragaza ko imyaka ya 1950 igaragara nk’igihe cyo gutangira demokarasi mu Rwanda.
Mu bindi abanyamuryango baganirijwe harimo uruhare rw’Itangazamakuru mu bijyaye n’amatora, aho bagaragarijwe ko itangazamakuru rikoze neza ari umusanzu mu matora, naho itangazamakuru rikozwe nabi, ribangamira amatora.
Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) ryemewe mu mategeko n’Iteka no 32/04.09.01 rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini ryo kuwa 30/10/1991, ryanditswe mu igazeti ya leta no 4/1992 ryo kuwa 15/02/1992
Mukazayire Youyou