Jimmy Mpano, umunyarwanda uba mu Budage yatangije uburyo bwo kugeza amakuru ku bantu bose bayashaka ajyanye n’amashuri, „Scholarships“, amahugurwa cyangwa andi mahirwe atandukanye ari mu gihugu cy’Ubudage ndetse n’ahandi ku mugabane w’Uburayi.
Mpano umaze imyaka irindwi mu Budage, wize ubuvanganzo, umuco ndetse n‘ubumenyi bw’itangazamakuru akanaba umwe mu bayobozi ba Diaspora mu rwego rw‘Akarere ka Rhein- Main Neckar,akaba kandi yigisha Ikinyarwanda bamwe mu bantu baba mu Budage, watangije iyi gahunda mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, avuga ko yabitewe n’uko abantu benshi bahoraga bamubaza uko bajya kwiga mu Budage ndetse n’andi makuru atandukanye, hanyuma afata umwanzuro wo kuba yayatangira rimwe akagera ku bantu benshi. Aho yatangiye urubuga kuri Youtube maze atangirana n’ikiganiro kivuga ku bisabwa ndetse n’igihe umuntu yasabira umwanya wo kwigamo muri kaminuza zo mu Budage.
Mu magambo ye yagize ati“ Nahoranye uyu mushinga mu myaka itatu ishize, abantu bari bakunze kumbaza ibijyanye n’aho bakura amakuru ajyanye n’amashuri (Kaminuza), scholarships. Uko gukomeza kubimbaza nibyo byampaye igitekerezo kuba natangiza urubuga kuri Youtube ndwita Jimmy Mpano.“
Yiteguye gutanga n’andi makuru atandukanye yafasha guhindura imibereho…
Mpano afite Intego yo gutanga amakuru yafasha Abanyarwanda cyangwa abandi bose bayifuza. Usibye kandi amakuru yerekeje amashuri n’amahugurwa, yifuza kuzajya anyuzaho ibiganiro bigaruka ku muco nyarwanda, ihinduramitekerereze ndetse no kumenya no gusobanukirwa ururimi rw’Ikinyarwanda.
Akomeza agita ati“ Burya mu buzima kubona amakuru yafasha guhindura imibereho ni ingirakamaro kandi bifasha benshi, akongeraho ko hari abantu usanga batagera ku nzozi zabo kubera kutabona amakuru ajyanye n’ibyifuzo cyangwa inzozi zabo.“
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’amashuri, abantu azajya abaha amakuru y’amashuri yo mu Budage ndetse no mu Burayi, ibisabwa, uko basaba imyanya muri kaminuza, haba ku byiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu (Bachelor, Master’s programme and PhD) ndetse na Scholarship mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Uburayi “Ikiganiro hano.” Akazajya kandi atumira bamwe mu bantu binzobere bafasha gutanga amakuru.
Bimwe mu biganiro biri ku rubuga: „Igihe ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu asabe umwanya wo kwigamo muri Kaminuza mu Budage“ , „Ibisabwa n’inzira yo kubona PhD Scholarship mu Budage“, „How to apply for the irish Scholarship programme (fully funded) from application to final selection“ Ikiganiro hano ndetse n’ibindi biganiro.
Umuntu wifuza kuzajya abona ayo makuru cyangwa agasanginza abandi bakeneye aya makuru yasura urubuga rwa Jimmy Mpano kuri Youtube ndetse agakanda ahanditse *Subscribe* kugira ngo azajya abona ibiganiro bizajya bishyirwaho.
Reba hano video ya kimwe mu biganiro yamaze gutambutsa:
Ubumwe.com