Home AMAKURU ACUKUMBUYE YA NKURU Y’URUHEREREKANE MWAKUNZE IRAGARUTSE

YA NKURU Y’URUHEREREKANE MWAKUNZE IRAGARUTSE

Basomyi beza, hari abakomeje gusaba ko twakongera kunyuzaho ya nkuru y’urukundo “Iyo umwana ari impano”, kuko yabanogeye bakaba bifuza kongera kuyisoma hano k’Ubumwe. Ni muri urwo rwego tuzajya tuyibagezaho ku wa 1, ku wa 3, ku wa 5 no ku cyumweru. Uhereye kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama muzayikurikirana.

IYO UMWANA ARI IMPANO

INCAMAKE :

Hari mu ntangiriro y’1996,….

Sabrina ni umukobwa w’igikundiro kandi ufite uburanga. Akiri muto, ntiyizeraga ko urukundo rubaho. Yavugaga ko ari imihararo. Ariko amaze guhura na Manzi, byose birahinduka. Mu basore bose yigeze kubona nta wigeze ahwana na Manzi. Uyu yaje ari umuntu w’inshuti isanzwe mu buzima, ariko bidatinze yigarurira umutima wa Sabrina.

Hagati aho Franco mubyara wa Sabrina yamukundaga byarenze urugero. Ariko Sabrina yamukundaga nk’umuvandimwe ndetse bagahora babipfa. Franco yavugaga ko adashobora kuzashaka undi utari Sabrina, ndetse agahora abirahirira. Ikindi, umuryango wa Sabrina wari ubishyigikiye. Na none Franco yari umusore w’imico myiza, ndetse Sabrina yumvaga mu bo bafite icyo bapfana bose ntawe yamunganya, ariko ntiyamukundaga.

Rwari urugamba rukomeye kuri Sabrina. Ibihe by’ibyishimo byasimburanaga n’iby’umubabaro.

Muri aba bombi, ni nde Sabrina azahitamo ?

Kurikira inkuru y’uruhererekane “IYO UMWANA ARI IMPANO”, umenye uko byagenze.

 

Ubwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here