Home IMYIDAGADURO APR FC na Rayon Sports bamenyeshejwe umusifuzi uzabakiranura, utavugwaho rumwe.

APR FC na Rayon Sports bamenyeshejwe umusifuzi uzabakiranura, utavugwaho rumwe.

Kuri iki cyumweru 29 ukwakira 2023 abakunzi ba ruhago nyarwanda bose bategereje umukino uruta iyindi mu Rwanda uzahuza APR FC na RAYON SPORTS.

Ikipe ya APR niyo izaba yakiriye ikipe ya RAYON . kuri ubu rero urwego rushinzwe abasifuzi muri Ferwafa rwamaze gushyira hanze abazasifura uyu mukino.

Umusifuzi Abdul Twagirumukiza niwe ugomba gukiranura aya makipe ari hagati mu kibuga kuri iki cyumweru ku mukino wa ruhago uba utegerejwe na benshi mu Rwanda.

Ni umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye muri uyu mwuga, kuko amaze imyaka irenga 10 ari umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.

Twagirumukiza Abdul niwe uzaba aca urubanza araramye

Ishimwe Didier na Mugabo Eric nibo bazamwungiriza, Rulisa azaba ari umusifuzi wa 4 Kuri uyu mukino.

Uyu musifuzi yaherukaga gusifura uyu mukino 2021 mu Bugesera aho yikomwe n’abarayo bamushinja kubogamira Kuri Apr fc.

 

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here