Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mbahaye umukoro muzanshakire icyo twakwitura Nyakubahwa Paul Kagame. Depite Christina mu...

Mbahaye umukoro muzanshakire icyo twakwitura Nyakubahwa Paul Kagame. Depite Christina mu muhango wo kwibuka abari abanyamuryango b'Itorero EEAR bazize Jeniside yakorewe Abatutsi: Reba amafoto.

Itorero ry’Inshuti mu Rwanda ( Eglise des amis, friends church), ni Itorero rimaze igihe mu Rwanda kandi rifite amashami menshi mu bice bitandukanye by’Igihugu rikaba rifite icyicaro mu Kagarama akarere ka Kicukiro.
Iri Torero kimwe n’ibindi bigo bitandukanye buri mwaka rigira gahunda yokwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994. Dore ko bafite abari abakristo,abakozi,ndetse n’abanyeshuri babo bazize Jenoside.
Uyu muhango umaze kumenyerwa muri iri Torero mu Karere ndetse n’inshuti zabo muri rusange, aho banafata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, bari muri iri Torero. Uyu munsi ngarukamwaka uba Tariki 05/06.
Ku munsi w’ejo n’ubundi Tariki 05/06/2017 uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye, abakristu, abanyeshuri,inshuti ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye.
Uyu muhango watangiriye ku cyicaro cy’iri Torero mu Kagarama, aho bakoze urugendo kugera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguye imibiri y’inzira karengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo gusura no gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’izi nzirakarengane. Umuyobozi w’urwo rwibutso yasobanuye muri make amateka yaranze iyicwa ry’izi nzirakarengane.
Uyu muhango wo gusura urwibutso waje gusozwa n’umuvugizi wungirije w’Itorero ry’Inshuti mu Rwanda Rev Past Mupenda Aaron ubwo yajyaga kwandika mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso ndetse anatanga inkunga Itorero ryageneye uru rwibutso.
Nyuma uyu muhango wakomereje ku cyicaro cy’iri Torero aho hagejejweho ubuhamya, indirimbo, ijambo ry’Imana ndetse n’ibiganiro bitandukanye byose bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro ndetse n’ihumure.
Rev Past Mupenda Aaron umuvigizi wungirije akaba ari nawe wari uhagarariye iri Torero aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe. Com yagize ibyo amutangariza ku kijyanye n’iki gikorwa ngaruka mwaka mu magambo ye yagize ati:
“Iki ni igikorwa ngaruka mwaka duhora twibuka abari abakristu,aba bastori, abanyeshuri ndetse n’abakozi bacu. Iyi ni inshuro ya kane kandi turakomeje, tukazajya duhora dufata uyu mwanya buri mwaka tuzirikana abacu twabuze, ndetse tunafata mu mugongo ababuze ababo by’umwihariko, tubakomeza kandi tubereka ko batari bonyine.”
Rev Past Mupenda yanakomeje avuga ko iki gikorwa uko kigenda gikorwa ariko kigenda kigaragaza umwihariko kuko ubona abantu bagenda babyiyumvamo bikaba byiza kurusha uko igikorwa cyagenze umwaka wabanjije.
Mu magambo ye yagize ati: ” Mbere iki ni igikorwa cyakorwaga n’ishuri George Fox de Kagarama( CGFK) bafatanyije n’Itorero Locale rya Kagarama gusa. Ariko nyuma twaje kukigira igikorwa rusange cy’Itorero ryacu ku rwego rw’Igihugu. Kandi bitegurwa neza kandi bigashyirwa mu bikorwa”
Rev Past Mupenda uhagarariye Itorero yagize ubutumwa atanga ndetse agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka:
Mu magambo ye yagize ati: ” Nasaba ko buri wese yabera igihugu cyacu ijisho, ndetse tugasigasira ibyiza byagezweho. Ikindi ijambo ry’Imana riravuga  ngo: Haracyari ibyiringiro ko n’ubwo igiti cyatemwa cyakwongera kigashibuka. Igihugu cyacu n’ubwo cyahuye n’ibibazo bikomeye cyane hari ibyiringiro byo kubaho neza tukaba mu Gihugu gitengamaye kandi ibyiringiro byo kubaho neza birahari dushingiye n’aho tumaze kugera.”
Uwaje ahagarariye umuyobozi wa Kicukiro Madame Ntukabumwe Marceline  nawe yagize icyo atangaza ndetse n’akamaro k’Itorero kwibuka ababo bazize Jenoside.
Mu magambo ye yagize ati: ” Nibyiza cyane ko amatorero yibuka ababo bazize Jenoside kuko amatorero agira umubare munini w’abaturage, rero iyo bafashe umwanya nk’umuryango bahuriyemo bakaganira ku mateka yaranze Igihugu cyacu. Barushaho kubyumva no kubisobanukirwa ku buryo bwimbitse. Ahubwo twasaba n’andi Matorero yose n’ubwo hari menshi amaze kubyumva ariko n’andi asigaye agomba kujya afata umwanya wo kuganira ndetse no kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.
Depite Christine nawe wagize umwanya utari muto wo kugaruka ku mateka yaranze Urwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni kugeza muri Mata 1994.
Nyuma yokugaruka ku mateka maremare yaranze Urwanda , uko babagaho kera mu mahoro no mubwumvikane, muguhuza no gusangira, hanyuma mu mwaduko w’abakoroni bakazana amacakubiri mu banyarwanda kugeza aho baje nabo kubisobanukirwa ko koko baba badahuje ubwoko, kugeza ubwo bafashe abanyarwanda bamwe babita ibikoko( inyenzi,inzoka,…) ndetse bagafata umwanzuro ko bakwiye gutsembwa bagashiraho aribyo byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.
Depite Christine yakomeje avuga ati: ” uko tugaya abanyarwanda b’icyo gihe ko batubereye ibigwari, ntitwanabura gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame ko batubereye intwari. N’ukuri batubereye infura batugarurira ubuzima kandi kugeza n’uyu munsi bagiharanira amahoro.”
Nyakubahwa Depite Christine yagarutse ku mukoro yahaye abateraniye muri iki gikorwa cyo kwibuka ati: “ Nabonye hano hari urubyiruko rwinshi ndetse higanjemo abanyeshuri. None ndagira ngo mbasigire umukoro : Muzanfashe gucukumbura no kumenya ishimwe rikwiriye umuntu witanze akagarura ubuzima aho butari buri. Aha ndavuga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame, hanyuma nimumara kubona igihembo dukwiriye kumuha nanjye muzantumeho n’abandi babyeyi turi hano tuzababera intwari maze tuzagitegure tukimushyikirize yo karama.”
Aha kandi hanacanywe urumuri rw’icyizere ndetse hanashyirwa indabo ahari urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze ari abanyamuryango b’Itorero ry’Inshuti . Uru rwibutso ruri mu kigo cy’Itorero mu kagarama.
 
Reba amafoto hano:

Aha bari mu rugendo baturuka ku cyicaro cya EEAR kagarama.


Bibutse inzira y’umusaraba Abatutsi bashyinguye Nyanza ya Kicukiro bakoze bajya kwicwa baturutse ahahoze ETO Kicukiro.

Abari imbere bahagaze bategereza abari inyuma ubwo bari hafi kugera ku rwibutso.

N’ubwo izuba ritari ryoroshye ntibyabujije abantu kwitabira ari benshi.

Aha abayobozi batandukanye b’Itorero aho bari bari ku rwibutso Nyanza.

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa ari benshi.

Urubyiruko rwaje rutwaye indabo.

Abantu bari benshi muri uyu muhango.

Uhagarariye urwibutso rw’Inyanza yakomeje asobanura amateka y’uru rwibutso.

Bati: Tuzahora tububuka.

Abayobozi batandukanye bashyiriyeho indabo rimwe.

Abahagarariye Abacikacumu nabo bashyizeho ururabo.

Uyu ni umuyobozi w’urugo rw’amahoro narwo rukorera mu Itorero nawe yashyizeho ururabo ndetse anunamira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagiye bahagarariye imiryango itandukanye bashyizeho ururabo nk’ikimenyetsi cyo kubazirikana.

Umuvugizi wungirije Rev past Mupenda Aaron n’umubwiriza wungirije Rev Past Bucyana Bernard bashyira ururabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside.

Nyuma yo gushyiraho indabo basenze isengesho risoza.

Aherekejwe n’abandi bayobozi nyuma yo gushyira ahabukenewe ubufasha , arikwandika mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa Itorero ryagennye.

Rev. Past Mupenda Aaron akaba n’umuvugizi wungirije wa EEAR ari kwandika mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso.

Aha berekeje umuryango w’urwibutso usohoka kugira ngo umuhango wo kwibuka ukomereze ku Itorero.

Iyi ni korari iri kuririmba indirimbo zijyanye n’uyu munsi.

Bati: ” Ntibizongera kubaho ukundi.”

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ni rwinshi.

Abakristu ba EEAR bitabiriye uyu munsi.

Inshuti za bugufi z’iri torero nazo zashe kwifatanya nabo muri iki gikorwa.

Abayobozi batandukanye bari bagari. Uturutse iburyo ni uhagarariye ingabo, hagati ni Madame Marceline waje ahagarariye Mayor wa Kicukiro , naho uhera ni Depite Christine.

Abayobozi bakuru ba EEAR.

Abayobozi bose ba EEAR bari bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka.

Abari mu nshingano zitandukanye muri iki gikorwa bari bicaye mu bice bitandukanye bareba ibikenewe.

Uru rubyiruko rwafashe umwanya wo kuvuga amazina yose yabibukwaga.

Aha bagiye gushyira indabo ahari urwibutso .

Uru nirwo rwibutso rwabahoze abanyamuryango ba EEAR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Abayobozi barigushyiraho indabo.


Hafashwe umwanya wo kwibuka.

Aha ahari urwibutso naho havugiwe amagambo yo guhora haharanirwa ko ibibi byabaye bitazongerwa kubaho ukundi.

Hacanywe n’urumuri rw’icyizere.

Buri wese akongeza mugenzi we kuri uru rumuri rw’icyizere.


Depite Christine ati: Muzacukumbure muzandebere ishimwe rikwiriye Nyakubahwa Presida wa Repubulika Paul Kagame yo kabyara.

Iyi ni korari inshuti za Yesu iti: Ni muhumure mu ijuru hari Imana.

Aba banafashe umwanya wo kuvuga amazina y’abari abaririmbyi babo bazize Jenoside.

Uyu niwe watanze ubuhamya kuri uyu munsi ” Iryanyawera Thacienne” agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo ariko Imana ikamuhisha ndetse uyu munsi akaba ashima Imana kandi akomeye.


Abantu bari bateze amatwi ubu buhamya.

Bamwe bicaye hafi y’urusengero ariko bakomeza kwumva ubuhamya ndetse n’impuguro zitangwa.

 
Mukazayire-Youyou
 
 

5 COMMENTS

  1. To determine internal swelling is difficult enough, therefore, consequently, they influence the body for a long time, which threatens the normal fetus. Fluids are dangerous because they break blood circulation. Such picture leads to worsening feeding and the breath baby, created hypoxia.
    Fighting such a pathology should be done with the help of correction feeding and special procedures so that water does not stay tissues. If the woman is resting, then under the feet better put a cushion or pillow to improve the blood circulation of tired legs. Prohibited long time to sit or stand, as this leads to stagnation in the body. It is recommended that the knee-elbow position several times a day in order to increase blood flow.
    swollen feet after giving birth

  2. Peels can help to escape from the greater part old deficiencies dermatological cover. effects effective at any time, suitable for skin layer of any species. After superficial peeling disappear minor wrinkles, skin becomes young, smooth. Rehabilitation – 3 days. The middle peeling effectively copes wrinkles (expression, old, smoothing hardly noticeable pits, removes spots.
    Recovery – 7 days. Profound peeling conducting in the beauty hospitals. This is maximum efficient procedure, although requires long term rehabilitation – up to four weeks.
    chemical peel procedure

  3. After reading your blog post I browsed your website a bit and noticed you aren’t ranking nearly as well in Google as you could be. I possess a handful of blogs myself and I think you should use speed rank seo, just search it on google. You’ll find it’s a very nice service that can bring you a lot more visitors. Keep up the quality posts!

  4. If the woman is resting, then under the feet better put a cushion or pillow to improve the blood circulation of tired legs. Prohibited long time to sit or stand, as this leads to stagnation in the body. It is recommended that the knee-elbow position several times a day in order to increase blood flow. https://123gamesfree.com/game-free-cooking/

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here