Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Hubatswe imihanda ifasha abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Rubavu: Hubatswe imihanda ifasha abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Ni imihanda yubatswe mu karere ka Rubavu na Leta y’u Rwanda ku bufatenye n’ikigo cy’Ububirigi gishinzwe iterambere Enabel ahanzwi nko kuri Petite Barière,ikaba yarafashije abafite ubumuga  bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibi bikaba ari kimwe mu bintu by’ingenzi kandi by’umwihariko aka Karere ka Rubavu kagezweho kandi kishimira, cyane cyane abafite ubumuga bakoresha amagare kuko akenshi wasangaga biteza impanuka kubera ibinyabiziga byinshi.

Abafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hakoreshejwe amagare bavuga ko iyi mihanda yabo yihariye yabafashije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bakunzi ukomoka mu gihugu cya Congo ufite ubumuga utwara imizigo akoresheje amagare y’abafite ubumuga avuga ko kubashyiriraho imihanda yabo yihariye byabafashije kuko ubu amagare yabo atagitoboka amapine n’impanuka zitakibaho.

Ati” Ubu byarakemutse, hari aho twajyaga tunyura ugasanga ni ikibazo harimo amabuye, ugasanga aradutoborera amapine ariko kuba barashyizeho imihanda yacu yihariye byaradufashije kuko wasangaga tugongana n’abandi bafite ibinyabiziga, tukifuza ko abakoze iyi mihanda bakomeza bakagera na kure kuko abamugaye baba hose”.

Abafite ubumuga bavuga ko ubu ubucuruzi bwabo bugenda neza,

Mukankundiye Gaudance avuga ko mbere kubera ko ibinyabiziga byose byanyuraga hamwe bagendaga bagongana ariko ubu byakemutse.

Ati” Iyi mihanda yaradufashije ubu tugenda tutabyigana n’ibindi binyabiziga mbere byari bitubangamiye harimo akavuyo n’akajagari tugenda tugongana ariko ubu turagenda neza nta kibazo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Nzabonimpa Deogratias yagarutse ku byiza n’akamaro k’iyi mihanda.

Ati” Wari umuhanda utaroroherezaga abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane abafite ubumuga bakoresha amagare, kuko gusunika igare ryikoreye ibintu byinshi mu muhanda w’amakoro byabaga bigoye, ariko kuri uyu munsi leta y’u Rwanda ifatanije na Enabel yabashije kububakira umuhanda ujyanye n’ igihe w’ ibirometoro hafi hafi 3 (2 na metero 900) uyu muhanda ukaba ufasha abafite ibinyabiziga ndetse n’abakoresha amagare afasha abafite ubumuga kwiteza imbere ukaba ari n’umwihariko wo kwita no guteganyiriza abafite ubumuga mu iterambere ryabo”.

Iyi mihanda yahariwe abafite ubumuga iborohereza ubuzima.

Ibikorwa by’iterambere byagezweho muri aka Karere ka Rubavu ku bufatanye na Enabel harimo imihanda, yubatswe mu byiciro 3 mu mujyi rwagati ahari agakiriro, hakaba umuhanda uhuza imirenge 2 uwa Rubavu na Gisenyi, hakaba n’undi muhanda uhuza Utugari tubiri aka Cyivumu na Bugoyi ahagana kuri Petite Barière.

Muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 ishize mu Karere ka Rubavu hubatswe imihanda ikubye inshuro 3 ku yari ihari mbere ya gahunda y’ imyaka 7.

 

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here