Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kutworohereza kubona serivise z’ubuzima bw’imyororokere byagabanya inda zidateguwe

Kutworohereza kubona serivise z’ubuzima bw’imyororokere byagabanya inda zidateguwe

Urubyiruko rw’Ingimbi n’abangavu rurarasaba izego zibishinzwe kwita ku bibazo ruhura nabyo birimo kubuzwa ubureganzira bwo kuba rwahabwa serivisi z’imyororokere rutagombye guherekezwa n’ababyeyi barwo.

Ku bufatanye n’abaterankumga bayo, Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere ( HDI), kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, bateguriye ikiganiro ngarukamwaka ku nshuro  ya gatanu,urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu kigamije kungurana ibitekerezo ku bibazo by’imyororokere urubyiruko ruhura nabyo, cyane ko ari nabyo byatumye inteko ishinga amategeko igezwaho umushinga w’itegeko riha uburenganzira urubyiruko rw’imyaka  15-18 kuba bahabwa serivise z’imyororokere batagombye guherekezwa n’ababyeyi babo.

Joyce Nyiramana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni umwe mu bitabiriye ikiganiro aturutse mu karere ka Kicukiro, avuga ko ashimira inzego zitandukanye zabonye ko itegeko rikiwiye kuvugururwa kuko ryasaga n’iribaheza no kutabaha agaciro kandi nabo bakwiye kwifatira ibyemezo bireba ubuzima bwabo kuko ari nabo ahanini usanga bagirwaho n’ingaruka zabyo.

Avuga ko mu itegeko hari ibikwiye kuvugururwa, aho rivuga ko hari abantu batemerewe kwifatira ibyemezo nk’abantu bari munsi y’imyaka 18 ndetse n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyamara abafite ubwo bumuga usanga barimo ibyiciro birenga 50 kandi abo bose atari ko badashoboye kwifatira ibyemezo.

Ati : “ Ni byiza ko ririya tegeko bashyiramo ibyo byiciro, bagasobanura ko hari ibyiciro by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bashoboye kwifatira ibyemezo n’abandi badashoboye kubyifatira kugiran go abo bantu batabishoboye bajye bareka kujya babura serivise mu buryo bw’ibanga kandi mu by’ukuri nta n’icyo byakwica baramutse bazihawe”.

Joyce Nyiramana avuga ko iri tegeko rigifitemo imbogamizi.

Nyiramana asanga no mu gutanga izo serivise hagakwiye kureba uburyo bunoze bwo kuzitanga ku bantu bose, ku buryo nta cyiciro cy’abafite ubumuga cyagakwiye guhezwa ngo basange amakuru atabageraho.

 Kugira ngo utwite agere ku bufasha ni urugendo rurerure…

Mutimukeye Clarisse, umuganga ukorera ku Bitaro bya Kibagabaga ariko akanakorana n’umuryango w’abaganga witwa Medical Doctors for Choice, ugizwe n’abaganga bakora ku buzima bw’imyororokere mu buvugizi no kongera ubumenyi mu bantu bakenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, we agaragaza ko hakiri imbogamizi nyinshi zishobora gutuma inda mu bangavu ziyongera.

Ati “U Rwanda rwateye intambwe mu kwemerera urubyiruko gukurirwamo inda mu buryo bwizewe (safe abortion) ariko haracyari imbogamizi ku rubyiruko ruje gushaka izo serivisi, ukurikije uko serivisi zitangwa ku bitaro kwa muganga.”

Nubwo iteka rya Minisitiri rivuga ko umuntu uje gushaka serivisi zo gukurirwamo inda bidakenewe ko ajyana  transiferi(transfert), nyamara ubwishingizi bwo bumutegeka ko kugira ngo umuntu yishyurirwe serivisi zo mu buvuzi agomba kujya kwivuriza ku bitaro afite transfert, uru rukaba ari urupapuro akura ku kigo nderabuzima rumwohereza ku bitaro by’Akarere, kuko serivisi zo gukurirwamo inda zitangirwa ku bitaro by’Akarere, kuko zigomba gutangwa n’umuganga (Doctor)”.

Akomeza agira ati “Rero kubera ko umwana asabwa kunyura ku kigo nderabuzima kugira ngo aze ku bitaro by’Akarere, bituma ahura n’abantu benshi. Byonyine kugira ngo afunguke abwire umuganga wo ku kigo nderabuzima ngo ndashaka kujya ku bitaro by’Akarere ngo bankuriremo inda, uwo muganga akenshi ashobora kudahita abyumva, ndetse na wa mwana agatinya kubwira abo bantu bose ko ashaka serivisi yo gukurirwamo inda, kugira ngo uwo muganga abyandike kuri urwo rupapuro rwa transfert. Ibyo rero bishobora gutuma umwana areka kujya kwa muganga kuko inzira bicamo ari ndende, aho aba atinya no guhura n’abantu bazi ababyeyi be bakabibabwira.”

Muganga Mutimukeye akomeza agaragaza ko uru rugendo rurerure, hari igihe zitera uwasabaga iyi service kubivamo.

Muganga Mutimukeye Clarisse avuga ko uru rugendo ari rurerure cyane rubangamira kubona iyi serivisi.

Ati “Haracyari ibintu bikeneye ubuvugizi kugira ngo bazahuze iteka rya Minisitiri n’uko serivisi zitangwa, kugira ngo izo mbogamizi zigende zikurwaho, ndetse ubwishingizi bubashe kwishyurira uje gusaba izo serivisi zo gukurirwamo inda hatabayeho izindi mbogamizi, ubwishingizi bukamwishyurira bidasabye ko abanza kujya gushaka ya transfert.”

N’ubwo ahanini usanga ingaruka zigira uruhare rukomeye ku bana b’abangavu, ingimbi nazo zivuga ko kutagira amakuru zimenya ari imwe mu mpamvu ituma bishora mu bikorwa by’ubusambanyi rimwe na rimwe bagendeye ku makuru bakuye kuri google cyagwa se muri bagenzi babo kandi ahanini aba anapfuye.

Rukundo Patrick (izina twamuhaye) utarashatse ko dutangaza amazina ye, yatubwiye ko anihereyeho hari amakuru yari afite yabwiwe n’abana biganaga ko iyo ingimbi isohoye bwa mbere iba igomba gushaka umukobwa baryamana kugira ngo intanga zikomere.

Ati: “ Nkirangiza ( kwiroteraho) bwa mbere hari umwe mu nshuti zanjye twiganaga nabiganirije abanza kunshimira ko nabaye umugabo ariko hasigaye ikintu kimwe cyo gushaka umukobwa turyamana ngo intanga zikomere, ngo nindamuka ntabikoze nshobora no kutazabyara kuko zizakomeza kuba amazi”.

Avuga ko byamubereye ikibazo yabuze uwo yisanzuyeho abaza iby’ayo makuru cyane ko atari no gutinyuka kubiganiriza ababyeyi be, gusa ku bw’amahirwe ntiyabikoze cyane ko atari azi no gutereta inkumi kandi atatinyuka gushaka indaya ngo abe yayiha amafaranga nayo imukemurire ikibazo.

Ubuyobozi bwa HDI butanga icyizere cy’ivugururwa ry’umushinga w’itegeko…

Minisitiri w’ubuzima mu mimsi ishize aherutse kugeza ku nteko ishingamategeko icyifuzo cy’uko havugururwa itegeko ndetse n’inteko yemeza ko igiye gutagira kubyigaho nk’irangashingiro ry’umushinga uzaganirwaho muri za komisiyo.

Umuyobozi mukuru wa HDI, Dr Aphrodis Kagaba mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yijeje urubyiruko ko icyizere cyo kuba byonyine icyifuzo cyarakiriwe hari icyizere.

Ati: “Dufite icyizere cyinshi ko itegeko rizahinduka kuko abo bireba mu by’ukuri bazafata icyemezo gikwiriye ari nacyo ntekereza ko iriya ngigo kuba yaravuguruwe na Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa ndetse na Guverinoma yatorwa ikemerera ingimbi n’abangavu kuba babona serivise guhera ku myaka 15 n’ubwo baba badaherejejwe n’ababyeyi”.

Dr Aphrodis Kagaba avuga ko icyizere ari cyinshi ko iri tegeko rizakosorwa.

Dr Kagaba avuga ko icyizere bafite gishingiye kandi ku byagiye biva mu biganiro byakozwe, mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, akavuga ko kuba biri hariya habanje ikusanyirizo ry’ibitekerezo kandi by’ingirakamaro bizifashishwa.

Muri Raporo yakozwe na UNFPA Rwanda yo mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’abana batwita bari hagati y’imyaka 15 na 19 kuko bagera kuri 5,2%, ibi bikagaragaza ko hari isano y’ibyo bagombye kwemererwa byakabafashije mu kwirinda gutwita batarageza imyaka ibibemerera.

Ubushakashatsi bwakozwe na HDI bwagaragaje ko abangavu 30% bari hagati y’imyaka 15 na 19 ari bo bazi gusa ibijyanye n’uburyo buriho bwabarinda gutwara inda batateguye, naho basigaye bangana na 70% bo ntibabuzi nta n’ubwo bazi uko bukoreshwa.

 

Ufitinema A.Gérard 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here