Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hatangijwe gahunda yo kugenzura ubuziranenge bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri

Hatangijwe gahunda yo kugenzura ubuziranenge bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge RSB ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi batangije gahunda y’ubukangurambaga ku buziranenge bw’amafunguro ahabwa abanyeshuri hakurikiranwa aho aya mafunguto abikwa n’aho ategurirwa kugeza ahawe abanyeshuri.

Iyi ni gahunda yahujwe n’umunsi Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, wizihirijwe Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ugushyingo 2024, ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti” Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose”

Bimwe mu byagarutsweho ni uko uyu munsi mpuzamahanga w’ubuziranenge ari umunsi uha icyubahiro impuguke zifasha gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ariyo afasha mu guteza imbere igihugu,kuko zaba ari inganda cyangwa se abatanga serivise zitandukanye hifashishwa amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo bagere ku masoko yaba ari ay’imbere mu gihugu cyangwa mu karere ndetse na mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge RSB Murenzi Raymond avuga ko iyi gahunda batangije y’ubuziranenge bw’ibiribwa mu mashuri izakemura ibibazo byajyaga bigaragara harimo ibiribwa byagiraga ingaruka ku banyeshuri.

Ati” Hari ibibazo nyamukuru twagiye tubona muri gahunda birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, ibyo bituma habaho ingaruka nyinshi iya mbere ni ugukoresha nabi umutungo wa Leta iya kabiri ni ukugira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro rimwe na rimwe bagahabwa ibitujuje ubuziranenge, mwagiye mu byumva mu binyamakuru ibiribwa byatumye abana barwara ndetse bishobora no kuviramo bamwe na bamwe urupfu”.

Raymond yavuze ko abagenerwabikorwa ba gahunda ya zamukana ubuziranenge harimo amashuri n’izindi nzego

Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond avuga ko iyi ari gahunda ya buri wese kugira ngo umwana arye ibyujuje ubuziranenge.

Ati” Muri iyi gahunda abagenerwabikorwa muri gahunda ya zamukana ubuziranenge harimo amashuri, inzego z’ibanze zizajya zigira uruhare mu guhaha ibikoresho byo ku mashuri, hakaba amashuri nk’abakoresha ibyaguzwe ndetse n’abandi bireba harimo inganda harimo abahinzi…Icyo twe tuzakora nka RSB ni ukubakira abo bose ubushobozi kugira ngo babashe kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge asabwa gukurikizwa kugira ngo rwa ruhare buri wese agomba kugira kugira ngo umunyeshuri azarye ahage ariko atari buze kugira ingaruka ziturutse kubyo yariye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye RSB ku munsi yateguye ikawizihiza mu Karere ka Burera avugako ibibazo byaterwaga n’amafunguro atujuje ubuziranenge bigiye kugabanuka.

Ati ” Ubu bukangurambaga k’ubuziranenge bw’ibiribwa bihabwa abana ku mashuri ni gisubizo ku bibazo twari dusanzwe tubona rinwe na rimwe  aho abana bahabwa amafunguro atujuje ubuziranenge y’ibyo bafata, ariko no mu buryo biba byarabitswe ugasanga ntibyabitswe neza ugasanga byatera n’ibindi bibazo harimo ibibazo byo kugubwa nabi, uburero byose bigiye kuzuzanya ku buryo twizera ko umubare w’abana basibaga ishuri kuko batariye, biratuma imibare y’abana bataga ishuri igabanuka ariko n’ibibazo abana bagiraga ku ishuri kuko batabonye amafunguro yujuje ubuziranenge nabyo twiteguye ko biza kugabanuka tukabona ko abana biga batekanye ndetse bagatsinda neza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko iyi gahunda igiye gushyirwamo imbaraga.

Mukamugambi Theophila Umukozi w’agateganyo mw’ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri Muri Minisiteri y’Uburezi ( MINEDUC) avuga ko amabwiriza ya RSB ari inkunga ikomeye kuko hagiye kugenderwa ku mabwiriza y’ubuziranenge.

Ati: “Kuba RSB idushyiriyeho amabwiriza y’ubuziranenge yizweho n’inzobere zo ku rwego mpuzamahanga, ni inkunga ikomeye ndetse baduteye ingabo mu bitugu, kuko tugiye kugendera ku mabwiriza y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, tukizera ko uruhererekane rwo kugira ngo amafunguro agere ku ishuri, ruzakorwa bifite umurongo uhamye.”

MINEDUC yagaragaje ko mu mwaka wa 2014 aribwo hatangijwe gahunda yo kurira ku ishuri,mu mashuri yisumbuye ariko bataha, naho mu mwaka wa 2021 leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kubigeza mu by’iciro byose by’uburezi bw’ibanze kuva ku mashuri y’incuke kugera ku mashuri yisumbuye, Uyu mwaka wa 2024 iyi gahunda ikazagera ku banyeshuri barenga Miliyoni 4 mu gihugu hose biga mu mashuri ya leta nafatanye na leta kubw’amasezerano .

Mukamugambi Theophila Umukozi muri Mineduc, avuga ko iyi gahunda ari inkunga ikomeye.

Iyi gahunda kandi kugira ngo igerweho leta y’u Rwanda ishyiramo ingengo y’imari nini aho mu mwaka ushize wa 2023 hashyizwemo amafaranga asaga miliyari 90, naho uyu mwaka wa 2024 hakazashyirwamo miliyari zisaga 94 zo kugura ibiribwa by’abanyeshuri .

Abafite aho bahuriye n’iyi gahunda baganiririye hamwe, uburyo bwo gushyira mu bikorwa.

Minisiteri y’uburezi kandi ishishikariza ibigo by’amashuri kwita ku buziranenge bw’ibiribwa kuko bikubiye mw’ibaruwa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yageneye abayobozi b’ibigo by’amashuri taliki 14 Mata 2024 ndetse akongera kubyibutsa mu ibaruwa ya taliki 7 Ukwakira 2024.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here