Dr. Patrick KARANGWA, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye yagaragaje ko umusaruro umusaruro wangirikaga wagabanutse kubera ikoranabuhanga.
Ari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cya Isango Star cyo ku wa 25 Kanama 2024, Dr. Patrick KARANGWA, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe guteza imbere ubuhinzi buvuguruye yagaragaje ko umusaruro w’ibigori wangirika ugeze kuri 13%, uw ‘ibishyimbo byangirikira mu nzira z’isarura ukaba 11.3%, umuceri wangirika ukangana na 12.4%, naho ku bihingwa byangirika vuba nk’inyanya hakangirika 33.5%.
Dr. KARANGWA yavuze ko umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura, mu gihe cyo gutunganywa urugero nko mu gihe cyo kumishwa ku bihingwa byumishwa, aha twavuga nk’umuceri, ndetse no mu gihe cy’ihunika. Yagize ati hari ibyangirika mu gihe cy’isarura ; tuvuge nk’umuceri. Iyo abahinzi badafite imashini isarura, hari uwo usanga akubitisha igiti kugira ngo uve ku mahundo, bityo hari ibisigaraho atabona n’ibijya mu bitaka. Urumva ko byinshi bitakarira mu gihe cy’isarura kuko ataragera ku gukoresha ikoranabuhanga.»
Icyakora ku birebana n’umusaruro wangirika nk’uw’umuceri cyangwa ibigori, yagaragaje ko ugenda ugabanuka bitewe n’uko Leta igenda ifasha abahinzi kubungabunga umusaruro wabo. Yongeyeho ati : « buriya umusaruro wabashije kuwumisha neza, ukawubika neza, nubwo umuguzi wavuga uti uyu munsi ntawe mbonye, waba wibitseho imari, kuko mu bagura, hari n’ababa bagiye kuwuhunika. Ubundi umuhinzi yiba yagiraga inyubako nziza yo kuwumisha no kuwubikamo, ibinyampeke ni imari. »
Nk’uko uyu muyobozi yabivuze, ubu Leta y’u Rwanda yaguze imashinii zumisha umusaruro n’inyubako zumishirizwamo hirya no hino mu gihugu, gusa ntibihagije.
Tariki 06 Ukuboza 2024, nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, MINAGRI yatangaje ku mugaragaro gahunda y’igenamigambi ryo guhindura Ubuhinzi yayo ya 5 (Programme Stratégique pour la Transformation Agricole « PSTA 5 »)Iyi gahunda igaragaza ko mu bijyanye no kugabanya iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi, hazashyirwaho ubuhunikiro bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga nk’ibikoresho byo gukonjesha (Cold chains) ndetse n’ububiko bwa rutura burimo uburyo bwo kugenzura ubushyuhe no kugabanya ubuhehere (Humidity control systems). Ibi bikazagabanya kwangirika kw’ibiribwa nk’imbuto, imboga n’ibinyampeke.
PSTA 5 nanone izateza imbere ikoreshwa ry’imashini zitunganya umusaruro hakiri kare (processing machines) nko gutonora ibinyampeke no gusya neza ibikenerwa biseye. Ibi bizafasha gukuraho ibishobora gutuma umusaruro wangirika, bityo ukagira agaciro kandi ukagezwa ku isoko ukiri mwiza.
Hazakoreshwa kandi ikoranabuhanga mu gutwara umusaruro bwa Smart Logistic systems, aho ikoranabuhanga rizifashishwa mu kugenzura imikorere y’ubwikorezi bw’umusaruro kugera ku isoko (Supply chain tracking). Ibi bizagabanya gutinda no gutwarwa nabi k’umusaruro, biwongerera ibyago byo kwangirika. Hazashyirwa imbere nanone porogaramu nka E-Soko, zifasha abahinzi kubona amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’ubuhunikiro, uburyo bwo gutunganya no gukusanya umusaruro no kubona amasoko ku gihe. Ibi bizagabanya ingano y’umusaruro wangirika kubera kubura isoko cyangwa guhunika nabi.
Ikindi kizakorwa muri iyi gahuda, ni ukwigisha abahinzi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhunikiro, bigishwe gukoresha ubuhunikiro bw’ikoranabuhanga (Smart Silos) no gukoresha porogaramu za telefone mu kumenya igihe cyiza cyo gusarura no gukumira kwangirika k’umusaruro.
Nanone hazashyirwa imbaraga mu kongerera ubushobozi ibigo by’ubushakashatsi bw’ikoranabuhanga bujyanye no gufata neza umusaruro, harimo tekinike zigezweho zo kurinda indwara n’ibyonnyi byibasira imyaka mu gihe cyo kuyibika.
Minisitiri muri MINAGRI, Dr ; Mark CYUBAHIRO BAGABE, yashimangiye ko PSTA 5 yakozwe nk’igikoresho n’icyerekezo kigamije kuyobora ibikorwa byo guhangana n’ibibazo byugarije sisitemu (system) y’ibiribwa mu gihugu.
PSTA 5 ni gahunda ya mbere ishingiye kuri sisitemu y’ibiribwa no kwihanganira ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere mu gihugu cyacu, izamara imyaka 5 kuva 2024 kugeza 2029. PSTA 5 izakoresha ikoranabuhanga nk’intwaro nyamukuru mu kugabanya iyangirika ry’umusaruro, ibyo bikazazamura umusaruro uboneka ku isoko bikanongera inyungu z’abahinzi.
Tugirimana Jean Paul