Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Twatsinze icyorezo cya Marburg burundu ariko urugamba rurakomeje” Dr.Sabin

“Twatsinze icyorezo cya Marburg burundu ariko urugamba rurakomeje” Dr.Sabin

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko U Rwanda  rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg nyuma y’amezi atatu yo guhangana na cyo binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.

Dr . Sabin avuga ko  ari urugendo rutari rworoshye inzego z’ubuzima zihanganye n’icyorezo cya Marburg cyari kigaragaye ubwa mbere mu gihugu, kuri ubu cyamaze gutsindwa burundu no kurandurwa, ndetse ubu hakurikiyeho gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama ku buryo tutazongera guhura n’abantu ngo tubanduze indwara.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin wari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu,  taliki 20 Ukuboza 2024 yavuze ko n’ubwo Icyorezo cya Marburg cyarangiye ariko urugamba rwo guhangana nacyo rugikomeje.

Ati “Ubu icyorezo cya Marburg cyararangiye, ariko urugamba rwo guhangana nacyo ntabwo rwarangiye. Tuzakomeza kubaka ubushobozi, amakipe mashya na gahunda nshya mu gihe tujya imbere.”

Ubwo yatangazaga ko Icyorezo cya Marburg cyarangiye burundu mu Rwanda, Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko rwari urugendo rurerure ariko  rugeze ku iherezo.

Ibyishimo byari byose….

Ati “Rwari urugendo rurerure ariko ubu tugeze ku iherezo rya Marburg. Mu ijoro ryakeye, wari umunsi wa 42 nta muntu n’umwe wandura Icyorezo cya Marburg. Rero dutangaje ko Marburg yarangiye mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Icyorezo cya Marburg.

Ati “By’umwihariko ndashima ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw’ubuzima, twarakirwanyije kandi byagezweho. Iyi ntsinzi ariko ntabwo ari iherezo, urugamba rurakomeje”.

Dr Brian Chirombo, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Icyorezo cya Marburg.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’Icyorezo cya Marburg hakozwe ibintu bitatu by’ingenzi:

Birimo gukumira ko abacyanduye kitabahitana, aho abahitanywe nacyo mu Rwanda ari 22%. Ikindi kwari ukugihagarika vuba kitarakwira ku bantu benshi, naho icya gatatu byari ukumenya aho icyorezo cyavuye, aho byaje gutahurwa ko cyakomotse ku murwanyi wa mbere wakoraga mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Tariki 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye iki cyorezo. Abacyanduye mu Rwanda bari 66,  muribo 15 bahitanwe nayo, naho  51 barayikira

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here