Home AMAKURU ACUKUMBUYE Hakozwe impinduka mu bigo bitanga serivise z’ubuziranenge

Hakozwe impinduka mu bigo bitanga serivise z’ubuziranenge

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje impinduka mu bigo bitanga serivisi z’ubuziranenge mu gihugu, murizo harimo ko amafaranga yacibwaga abashaka ibyangombwa bimwe na bimwe yakuweho, ndetse ko ukeneye serivisi atari ngombwa ko azenguruka mu bigo byose 3 bizitanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko izi mpinduka zizatuma ibigo bitanga izi serivisi z’ubuziranenge bitazongera kugonganira mu nshingano.

Ati” Harimo impinduka zitandukanye wenda iyakunzwe kugarukwaho cyane hari ibyangombwa byasabwaga, dufite ibigo 3 byose urebye bisaba ibyangombwa abacuruzi bakura ibintu mu mahanga, dufite ikigo cy’igihugu gitsura ubiziranenge, tukagira n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa ndetse n’imiti, tukagira n’ikigo gishinzwe kugenzura ihiganwa ry’abikorera ndetse no kurengera umuguzi. Ibyo bigo 3 RICA, RSB, na Rwanda FDA byajyaga bisaba ko iyo umuntu agiye gukura ibintu hanze abanza akabisaba uburenganzira, icyo cyangombwa rero twasanze atari ngombwa keretse igihe ibyo uvanye hanze bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage kugira ngo bibanze bisuzumwe cyangwa se bikaba ari ibijyanye n’imiti, ariko ibindi bicuruzwa muri rusange ntabwo bizajya bisaba icyo cyangombwa”.

Ministri Sebahinzi akomeza avuga ko hari icyangombwa cyasabwaga gihenze kandi bikanatwara umwanya munini wo kugisaba bityo ko cyavanyweho kikajya gitangwa mu gihe isoko ujyanyemo ibicuruzwa byawe bakigusabye.

Ati” Ikindi cyavuyeho ni icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze uretse kuba kinahenze, byatwaraga n’umwanya wo kugisaba twasanze kitari ngombwa, keretse igihe isoko ujyanyemo ibicuruzwa byawe bakigusabye icyo gihe Leta y’u Rwanda izajya ikigukorera mu buryo bwari busanzwe buriho. Ariko ubundi utagifite ntibizamubuza kohereza ibicuruzwa hanze”.

Ministri yanagarutse ku byangombwa byasabwaga ari byinshi kandi byose bigamije ikintu kimwe ariko ugasanga bigasabwa mu bigo bitandukanye ko bizajya bisabwa mu kigo kimwe gusa bikaba bihagije.

Ati” Hari nk’ibyangombwa twasanze bitakiri bikiri ngombwa ugasanga nk’ikigo kimwe gishobora gusaba ibyangombwa birenze 1000 bitandukanye, ariko ugasanga byose bigamije ikintu kimwe, ni ukuvuga ngo hari amavugururwa yagabanyije uwo mubare kuburyo aho twatangaga nk’ibyangombwa bigeze ku 1780 bizagabanuka bikagera nko kuri 30 gusa, hari naho twavuye nko 100 tukagera kuri cumi na…, noneho hari ibigo byatangaga serivice 3 iribyo RICA, RSB na Rwanda FDA ariko rwiyemezamirimo akaba agomba kuzisaba kuri buri kigo, aho ngaho twamaze kugaragaza ko nta serivise n’imwe izajya itangwa kabiri niba wayihawe n’ikigo kimwe ubwo izajya iba irangiye”.

Mu bindi byagaragajwe ni ubugenzuzi bukorwa ngo ugasanga niba ibigo 3 bitanga serivise n’ubundi ibyo bigo byakoraga n’ubugenzuzi, ngo icyo gihe ubugenzuzi bwose bukorwa buzajya bukorerwa rimwe niba buri kigo hari ibyo kigomba kugenzura bumvikane na rwiyemezamirimo igihe cyo gukora igenzura rikorwe, ariko rikorerwe rimwe.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here