Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ababyeyi bagararagaza ko kuboneza urubyaro ari ibanga ribafasha kurwanya igwingira mu bana

Ababyeyi bagararagaza ko kuboneza urubyaro ari ibanga ribafasha kurwanya igwingira mu bana

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana hakazibandwa ku bikorwa bitandukanye mu gihugu hose birimo gukurikirana imikurire y’abana, gutanga ibinini by’inzoka zo mu nda ku bana n’abantu bakuru, gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, gutanga ubutumwa bwo kwirinda Malariya n’ibindi.

Ni icyumweru cyatangijwe taliki ya 13 kikazageza taliki 17 Mutarama 2025 .Ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu Karere ka Gasabo mu Umurenge wa Gikomero gifite insanganyamatsiko iragira iti : “Hehe n’igwingira ry’umwana, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite, umwana, umwangavu, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”

Ababye bafite abana bemeza ko kuboneza urubyaro bibarinda kubyara abana benshi bashobora guhura n’igwingira.

Uwimana Theresa wo mu umurenge wa Gikomero mu kagali ka Munini umudugudu wa Runyinya avuga ko kuboneza urubyaro byatumye arera abana neza ntibagira igwingira

Ati” Ibanga ni ukuboneza urubyaro ukarera umwana neza kuko iyo ubyaye intahekana bituma utabasha kubona ibyo umwana akwiye, ariko iyo uboneje urubyaro bituma ugira intege zo gukorera wa wundi agakura neza”.

Uwimana avuga ko kuringaniza urubyaro byatumye arera abana be neza,

Cyuzuzo Ange wo mu Murenge wa Gikomero akagali ka Gasagara, Umudugudu wa Rwimiyange nawe avuga ko icyamufashije ari ukuringaniza urubyaro

Ati” Nagiye kuboneza kugirango umwana wanjye abanze akure kuko iyo ukurikiranije abana umwe akiri muto bituma bagwingira kuko uba utabasha kubitaho nkagira inama ababyeyi bagenzi banjye kujya kwa muganga bakaboneza urubyaro”.

Cyuzuzo avuga ko icyamufashije ari ukuboneza urubyaro.

Dr Francois Cyiza Regis ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’Umwana mu mavuriro akorera mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) avuga ko kuboneza urubyaro ari ikintu gikomeye cyane ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bigabanya ibyago hagati ya 35 na 40% byo kuba umubyeyi yakwitaba Imana.

Ati: “ Kuboneza urubyaro ni ikintu gikomeye cyane mu ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bigabanya ibyago hagati ya 35 na40% byo kuba umubyeyi yakwitaba Imana, Ikindi cya kabiri, iyo umubyeyi yaboneje urubyaro bituma umwana yabyaye abona umwanya wo kumwitaho ya minsi twita 1000, kuba bakimutwita kugera agejeje imyaka 2 akonka neza, agahabwa inyongeramirire, akonka neza nta kindi kintu bamuvangiye kugera ku mezi 6 nyuma yayo umuryango ukabasha kumubonera indyo yuzuye kandi ihagije kuko umuryango ufite abana benshi n’ubushobozi bwo kubitaho buragorana” .

Dr Francois Cyiza Regis ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’Umwana avuga ko ari ikintu gikomeye.

UWIMANA Consolle Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Migeprof, mu gutangiza cyumweru cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yagaragaje ko u Rwanda rwifuzwa uri urwo umugore afite ubuzima bwiza mu gihe cyo gutwita n’umwana abyaye akitabwaho agakura neza.

Ati” URwanda twifuza ni u Rwanda aho umugore aba afite ubizima bwiza mu gihe cye cyo gutwita akaba yizeye no kubyara neza, nta muntu ukwiye gupfa atanga ubuzima. Umwana abyaye nawe akwiye kwitabwayo agakura neza agakurira mu gihagararo no mu bwenge bityo bikazamufasha kwiteza imbere, ateza imbere umuryango n’igihugu muri rusange, kuko iyo umwana yitaweho neza n’ababyeyi akura neza, akagira ubuzima buzira umuze, akagira imitekerereze n’imibanire ikwiye amarangamutima ye akaba ahamye, umwana nkuwo nguwo afite amahirwe yo kuzavamo umuntu nya muntu igihugu cyifuza”.

Ministri Consolle yagarutse no k’ubushakashatsi bwakozwe na NISR bugaragaza ko mu Rwanda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bugenda burushaho kuba bwiza.

Ati” Ubushakashatsi bukora n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR bwakozwe ku bijyanye n’ibipimo by’ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bugenda burushaho kuba bwiza bukagaragazwa n’imibare y’igabanuka ry’ababyeyi bapfa babyara , umubare w’igabanuka ry’abana bapfa bari munsi y’imyaka 5, n’igabanuka ry’abana bari mu mirire mibi n’abagwingiye”.

UWIMANA Consolle Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango muri Migeprof avuga ko u Rwanda rwukeneye umugore n’umwana bafite ubuzima bwiza,

Muri Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 ya NST2 mu nkingi zayo 5 ifite mo kurwanya igwingira, kugirango bishoboke birasaba uruhare rwa buri wese.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here