Home AMAKURU ACUKUMBUYE Metheo Rwanda ivuga ko umwaka 2024 waranzwe n’ubushyuhe bukabije ku isi

Metheo Rwanda ivuga ko umwaka 2024 waranzwe n’ubushyuhe bukabije ku isi

Mu Rwanda ari ibice by’igihugu bimwe abaturage bumva hashyushye ku buryo budasanzwe, gusa na none bikavugwa ko iki ari ikibazo abatuye isi basangiye, ibi kandi bikaba byemezwa  n’Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva isi yabaho umwaka 2024 ariwo mwaka waranzwe n’ubushyuhe bukabije.

bamwe mu baturage bavuga ko  kwiyorosa n’injoro bakibikozwa kubera ubushyuhe, mugihe kumanywa bamwe basigaye bifashisha bimwe mu byuma bikonjesha mu nzu cyangwa mu modoka nubwo ababitunze atari benshi.

Tuyizere Eliya ubarizwa mu karere ka Kicukiro yagize ati:” ninjoro ntago twiyorosa teretse twadushuka tworoheje nitwo twitwikira, hari n’igihe dukuraho ayo mashuka tukararira aho, muri rusange ubushyuhe n’ibwinshi”

Nsabimana Emmanuel wo mu karere ka Gasabo ukora umwuga w’ubushoferi yagize ati: ” ubushyuhe ni bwishi noneho gutwara imodoka idafite akuma kayifasha gukonja, icyo gihe  wicara wafunguye imiryango kubera ubushyuhe bwinshi”

Gahigi Aimable  ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, avuga ko ibi bigaragazwa n’amakuru aturuka kuri Station 14 zifata ibipimo by’iteganyagihe mu Rwanda, aho yerekana ko ubushyuhe bwiyongera cyane mu masaha y’ijoro kurenza ku manywa.

Yagize ati: “icyo gihe muri 2021 ugereranyije n’igipimo mpuzandengo hari hazamutseho dogere serisiyusi  0.8, wajya mu mwaka wakurikiyeho 2022 ugasanga byagabanutse dogere serisiyusi  0.5 cg dogere serisiyusi  0.6,  ariko uyu mwaka wa 2024 ni ubwa mbere hazamutseho igipimo kingana gutyo mu Rwanda , ibyo rero birahura nibyo abantu bumva badakoresheje n’ikindi gipimo kuko ahantu umuntu aba asanzwe ahamenyereye, niba akubwiye ati amajoro asigaye ashyuha aba ari bwa bushyuhe bwo hasi twavugaga burimo buzamuka ku gipimo kiruta ubushyuhe bwo hejuru, ingaruka zibaho kuko ubushyuhe muri rusange buhita buzamuka.”

Icyegeranyo cya World Meteological Organisation cyatangajwe ku itariki 10 Mutarama 2025, cyerekana ko kuva mu 2015 kugeza mu 2024, ari imyaka 10 yaranzwe n’ubushyuhe bukabije ku rwego rw’Isi.

ni mu gihe ibipimo mpuzamahanga 6 iki kigo mpuzamahanga cy’iteganyagihe cyashingiyeho aya makuru, bigaragaza ko umwaka wa 2024 ari wo isi yagizemo ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru cyane.

Ni ukuvuga ubwiyongere bw’ubushyuhe buri kuri dogere serisiyusi 1.55 hagereranyijwe ubwariho hagati y’1850 kugeza mu 1900, Impuguke mu bidukikije, Dr. Maniragaba Abias asanga hakenewe kongera imbaraga mu bikorwa birengera ibidukikije hagabanywa ibyangiza ikirere.

Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here