Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rusizi: Abanyeshuri biyubakiye amashuri afite agaciro karenga Miliyoni 15rfw.

Rusizi: Abanyeshuri biyubakiye amashuri afite agaciro karenga Miliyoni 15rfw.

Abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu bijyanye n’ubwubatsi bo muri TSS Muganza mu Karere ka Rusizi mu bumenyi n’ubuhanga bakuye muri uyu mwuga bubatse ibyumba by’amashuri byafashije ikigo cyabo kugabanya ubucucike.

Bamwe mu banyeshuri bagize uruhare mu kubaka ibi byumba by’ishuri bavuga ko ubumenyi bahabwa aribwo bwatumye babasha kwiyubakira aya mashuri kandi ko iyo babikoze amafaranga Leta yari buzatange muri icyo gikorwa agira ibindi akora.

Umurutasate Sarah ni umunyeshuri wafatanije na bagenzi be mu kububaka ibi byumba yagize ati” Mu kigo cyacu nk’iyo habayeho igikorwa cyo kubaka ntabwo bakenera abafundi, turabyiyubakira, urugero natanga, hano hari ibyumba by’amashuri twubakiye ikigo cyacu byagabanyije ubucucike mu mashuri, kuba twarabyubatse byafashije Leta kuko niba dukoze igikorwa Leta yakabaye ishoramo amafaranga tukabyikorera tubifata nk’ikintu cy’agciro ku biga imyuga harimo n’uwacu w’ubwubatsi”.

Sarah ni umwe mubafatanyije na bagenzibe kwubaka.

Shukuru Eric wiga mu mwaka wa gatanu mu bijyanye n’ubwubatsi nawe muri TSS Muganza yashimiye urwego rushinzwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ) rwa muhisemo ngo abashe kwiga uyu mwuga w’ubwubatsi kuko bitumye atanga umusanzu mu kubaka amashuri ariko anemeza ko babongereye ibikoresho bakora ibirenze ibyo bakoze.

Yagi ati” Ndashimira RTB yamfashije ikanyohereza mu TVET k’uko ntabwo nabigiyemo nziko bizanzanira umumaro nk’uwo mbona, nk’ubu hano mu kigo ntihakwangirika ikintu ngo bajye kuzana ugisana duhari, amakaro iyo amanetse tuyikuriraho tugashyiraho andi bikagabanya amafaranga ikigo cyakabaye gitanga, tubonye ibikoresho mu gihe turimo kwiga natwe twagira uruhare niyo rwaba rutoya, kuko nk’ubu tubibonye twakubaka ibyumba by’amashuri bindi niyo byaba bitatu cyangwa bine kuko niba uyu mwaka barakiriye abanyeshuri 400 ntibakire abandi kubera kubura aho ba bashyira, tubonye ibikoresho twakomeza kubaka ibindi byumba ubutaha bakakira 600 kuko baba babonye aho babashyira.”

Shukuru Eric asaba ko bakongererwa ibikoresho kuko byabafasha kubaka ibindi byumba by’ amashuri.

Akomeza agaragaza ko ubu bubatse ibyumba 2 by’amashuri n’ibiro by’abarimu nta wundi mu fundi wo hanze bakeneye, ibyo byumba  ubu byigirwamo n’abanyeshuri bagenzi babo, aho  mbere batarabyubaka bigiraga aho bakorera puratike bajya kuyikora bakabasohora.

Nyabyenda Emmanuel umuyobozi w’ikigo cya Muganza TSS mu karere ka Rusizi ashimangira ko abanyeshuri biga amasomo ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro ari abahanga mubyo bakora kuko bigaragarira k’ubuziranenge bw’ibyumba bubakiye iki kigo ubu biri kwigirwamo n’abanyeshuri bikaba byarabafashije kugabanya ubucucike bwahabonekaga.

Ati” Ubukungu bw’ igihugu bugomba kuba bushingiye ku bumenyi ari nayo mpamvu leta ishyira imbaraha mu mashuri y’ imyuga n’ ubumenyingiro, kugira ngo ayo mashuri afashe Leta mu gushaka ibisubizo.”

Uyu muyobozi avuga ko ubumenyi aba banyeshuri bafite butanga icyizere.

uyu muyobozi akomeza agaragaza ko aba banyeshuri batanze umusanzu munini kuri iki kigo cyabo.

Ati”Ibi ndabivuga kuko twari dufite ikibazo cy’ ibyumba by’ amashuri, kuko mu mashami ane dufite twagombaga kwigira mu byumba 12 kandi dufite 10 gusa, bamwe iyo babaga bari muri puratike abandi babaga bari kwigiramo ukabona biragoye, ariko uyu munsi byarakemutse bafite aho bigira twatandukanije amashuri ya tewori na pulatike, tubikesha abanyeshuri bacu biga ubwubatsi kuko nibo ba bitwubakiye, ubona ko bifasha kandi byatanze igisubizo rero dufite icyizere cy’abanyeshuri twigisha, twizeye ibyo tubigisha, nta mpungenge na nkeya dufite k’uko ibyo bakora byujuje ubuziranenge”.

Ibi byumba byubatswe n’aba banyeshuri mu mwaka 1 gusa byatwaye amafaranga atarenze Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mugihe iyo byubakishwa na leta byari butware amafaranga ari hagati ya Miliyoni 15-20.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here