Muri iki cyumweru cy’ umujyanama abaturage bavuga ko hari ibibazo bikigaragara aho batuye ariko bizeye badashidikanya ko nibaganira n’abajyanama ibibazo bari bafite byaburiwe igisubizo bishobora kuzakorerwa ubuvugizi bigakemuka.
Iki cyumweru cyatangirijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 22 Gashyantare 2025 gitangirizwa mu Murenge wa Mayange mu Kagali ka Gakamba Mu Karere ka Bugesera ahakorewe umuganda rusange usoza ukwezi hakorwa umuhanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti”Umuturage Ishingiro ry’ Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse.”
Iki cyumweru kikaba kibonwa nk’umwanya mwiza wo kugira ngo abajyanama batowe n’abaturage barusheho kubegera baganire kugira ngo harebwe ko ibyo babagaragarije umwaka ushize wa 2024 mu cy’umweru nk’iki ubundi ko byakozwe, harebwe ibiri mu nzira yo gukemuka, hanarebwe ibindi bibazo abaturage baba bafite kugira ngo inzego bireba zifatanye bikemuke.
Bamwe mu baturage twaganiriye bagaragaza ko hari ibibazo bari bafite harimo n’ibikorwaremezo bitarabageraho uko bikwiye bityo biteguye kubijyeza ku bajyanama kandi bizeye ko bizabonerwa ibisubizo.
Uwera Julienne wo mu Kagali ka Gakamba umudugudu wa Kavumu Umurenge wa Mayange yavuze kubyo bifuza ko byazakemurwa muri iki cyumweru.
Ati” Twifuza ko twazakomeza gukorerwa imihanda, ahashyizwe amariba agashyirwamo amazi “.
Shyirambere Innocent wo mu kagali ka Taba muri Mayange ati” Twishimiye kuzifatanya n’ abayobozi bazaza kutuganiriza, natwe tukababwira ibibazo byacu, harimo nk’ ihohoterwa rikorerwa abana b’ abakobwa kuko hari ababihishira, harimo ikibazo cy’ amazi, aho nko mu isanteri ya Nkanika na Rugazi robine zaho zidakunze kugira amazi, twumva rero nitubibagezaho bazadukorera ubuvugizi nk’ubwo badukoreye ku mashanyarazi n’ibyumba by’amashuri kuri ubu bimeze neza”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, avuga ko iki cyumweru ari umwanya mwiza nka jyanama wo kongera kwegerana n’abaturage hakarebwa ibibazo bibugarije.
Ati” Iki cyumweru ni umwanya wo kugira ngo tuganire n’ abaturage tumenye ibibazo bafite bibagoye, byaba ibyo batangiye kugaragaza, ariko ntitwavuga ngo muri icyo cyumeru niba usabye umuhanda uraboneka, ariko tuba tuvuga ngo nibura tumenye ibibazo abaturage bafite, noneho nitujya gukora igenamigambi cyane cyane nk’ ibikorwaremezo biba biremereye tumenye aho dushyira ingufu, n’ aho duhera kuko ibibazo biba ari byinshi wenda n’ingengo y’ imari idahagije, bikaba ari umwanya wo kugira ngo tubikurikirane”.

Icyumweru cy’Umujyanama cyatangiye taliki 22 Gashyantare 2025 kikazageza taliki 28 Gashyantare 2025
Mukanyandwi Marie Louise