Guhera mu mwaka wa 1963 , aba Prezida 22 bari bakiri mu ku butegetsi bishwe n’U Bufaransa. Abo ba Prezida bari babangamiye ibihugu by’ibihangange, birimo cyane cyane Ubufaransa
Guhera kuri Prezida De Gaulle , ubaze Kudeta (Coup d’Etat)zabaye muri Afrika zateguwe, n’U Ubufaransa, ubwazo zatuma U Bufaransa bushyirwa imbere y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga.
Ni ibizwi n’ama televiziyo yo mu Bufaransa, no muri Afrika ko U Bufaransa bwagiye bukora ibyaha bitandukanye muri Afrika :Kwica, kuroga no gusahura muri Afrika.
Inzego zishinzwe umutekano, mu gihugu cy’U Bufaransa, arizo; SDECE, DGSE,DST; nizo zagiye zigira uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa .
Guhera kuri De Gaulle kugera kuri Sarkozy
De Gaulle yahisemo gupyinagaza ubwigenge bw’ibihugu bya Afrika, kugira ngo ateze imbere ubw’igihugu cye ku mpamvu enye :
Impamvu ya mbere : Umwanya w’U Bufaransa muri ONU, n’ibihugu bibugenda inyuma.
Impamvu yaa kabiri : Kubasha kugera ku mabuye y’agaciro, peteroli, Uranium, zahabu, ibiti, Cacao n’ibindi…
Impamvu ya gatatu : Amafaranga akoreshwa muri Politiki yo mu gihugu, akuwe mu mfashanyo ziba zagenewe ibihugu byo muri Afrika.
Impamvu ya kane :Umwanya u Bufaransa bufatiye Leta Zunze Ubumwe Za Amerika muri Afrika.
Izo mpamvu zose nizo zatumye U Bufaransa bushyiraho politiki yo gutsikamira ubwigenge bw’Ibihugu bya Afrika..Ngizo impamvu zatumye amaraso atemba muri Afrika.
Muri Cameroun, UPC yarwaniraga ubwigenge bwayo, Nyobe yahise itsembwa hakaba hararimbuwe abantu hagati y’abantu 100.000 n’ibihumbi 400.000.
Muri Togo, igihugu cyamaze imyaka irenga 15 itegekeshejwe igitugu. Nyuma y’imyaka 3 gusa igihugu kibonye ubwigenge, hahise hajyaho ubutegetsi bwa gisirikare, buyobowe na Eyadema wakoreye kudeta Sylvanus Olympio wari witorewe n’abaturage. Ako gaco k’abasirikare kari kayobowe n’umusirikare mukuru (Officier), w’Umufaransa, wari ushinzwe kurinda Sylvanus Olympio.
Uyu Eyadema yayoboye igihugu imyaka irenga 40, ategekesha igitugu, asiga igihugu cyarazambijwe n’ubukene. Yaje gusimburwa n’umuhungu we , Faure Eyadema, wagiyeho ku bw’igitugu cy’UBufaransa.l
Muri CentreAfrique, Barthelemy Boganda wari watangiye agaragara nk’umugabo ufite amatwara yo kubaka igihugu, yaguye mu mpanuka y’indege,
Nyuma y’aha Igihugu cya Centrafrique, Ubufaransa bwabuhinduye akarima kabo, bazamura Bokassa bamugira Umwami w’abami ariko basahura umutungo w’igihugu, uyu Bokassa bamaze kumuhararukwa bamusize ari umukene wibereye aho.
Muri Comores, abaPrezida babiri, bakuweho, banicwa n’umucancuro w’Umufaransa Bob Denard
Muri Niger, Prezida Diori Hamani, mu gihe yashakaga kugurisha Uranium ikindi gihugu, yahise akorerwa kudeta, ahasiga ubuzima.
Uwakomeza kuvuga iby’Ubufaransa muri Afrika ntiyabirangiza
Germain Mb’a wari warize iby’amategeko na politiki iyo mu Burayi, kimwe n’abandi baharaniraga ubwigenge bw’ibihugu byabo, yaje muri Gabon, atishimiye ko igihugu cye cyayoborwa n’ibikoresho bya ba gashakabuhake b’Abafaransa. Muri icyo gihe Abapara (parachutistes ) b’abafaransa bari bashubije Leon Mba ku butegetsi ku ngufu, ibintu byababaje abantu benshi.
Germain Mb’a wafatwaga n’Abafaransa nk’umuntu ubabuza kugera ku nyungu zabo, yaje gupfa arashwe mu mutwe, iperereza ntiryagira icyo ritanga.
Nkuko nabivuze, uwarondora ntiyarangiza, ahubwo reka hano tubagezeho urutonde rw’abo ba Prezida bishwe n’Ubufaransa, bakiri ku butegetsi.
1963,Sylvanus Olympio,Togo – 1966,John Aguiyi Ironsi ;Nigeria – 1969, Abdirachid Ali Shermake, Somalia
– 1972 : ABEID-AMANI KARUMÉ, ZANZIBAR
– 1975 : RICHARD RATSIMANDRAVA, MADAGASCAR
–1975 : FRANÇOIS-NGARTA TOMBALBAYE, TCHAD
– 1976 : MURTALA-RAMAT MOHAMMED, NIGERIA
– 1977 : MARIEN NGOUABI, CONGO-BRAZZAVILLE
1977 : TEFERI BANTE, ETHIOPIE
– 1981 : ANOUAR EL-SADATE, EGYPTE
– 1981 : WILLIAM-RICHARD TOLBERT, LIBERIA
– 1987 : THOMAS SANKARA,BURKINA-FASO
– 1989 : AHMED ABDALLAH, COMORES
– 1989 : SAMUEL-KANYON DOE, LIBERIA
– 1992 : MOHAMMED BOUDIAF, ALGÉRIE
– 1993 : MELCHIOR NDADAYÉ, BURUNDI
– 1994 : CYPRIEN NTARYAMIRA, BURUNDI
– 1994 : JUVÉNAL HABYARIMANA, RWANDA
– 1999 : IBRAHIM BARRÉ-MAÏNASSARA, NIGER
– 2001 : LAURENT-DÉSIRÉ KABILA, CONGO-KINSHASA
– EN 2009 JOÃO BERNARDO VIEIRA, GUINEE-BISSAU
– 2011 : MOUAMMAR KHADAFI, LIBYE, wishwe Ubufaransa bubiri inyuma bidasubirwaho..
Byavuye muri sanslimitesn
MITALI Adolphe.