Categories: Uncategorized

Abacuruzi bato n’abacirirtse bagorwaga no kubona inguzanyo ‘Numida’ yababereye igisubizo

Icyigo cy’imari cy’ikoranabuhanga kigamije korohereza abacuruzi bato n’abaciriritse kubona inguzanyo (Numida), mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwabo ndetse n’ubw’Igihugu muri rusange, cyatangije ku mugaragaro ibikorwa byacyo  mu Rwanda.

Ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2026, kikaba kimaze gutanga inguzanyo igera kuri Miliyoni 120 ku bantu 150.

Bamwe mu bahawe inguzanyo n’iki kigo bavuga ko uburyo bayihabwamo bworoshye kandi bwihuse, bityo bikabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Nishimwe Thedy ati “Iyo ubonye inguzanyo nk’iyi igufasha kwagura ubucuruzi bwawe no gushyiramo ibyo utari ufite

Umuhoza Francine ati “Baraje batubwira ko bafite inguzanyo kandi idasaba inyungu nyinshi numva ngize amatsiko yo kuyisaba, nsabye mu masaha atarenze 24 baba barayimpaye”

Bana Jean Marie Vianney ati “Ugereranije n’andi mabanki bungukirwa make, 8%  kandi amafaranga akaza vuba bidasabye ibintu byinshi, batakwatse ingwate,  upfa kuba ufite ibyo ukora gusa bimaze byibura amezi 6, amafaranga akugeraho mu masaha 24 iyo bayakwemereye.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inguzanyo muri Numida, Rurangwa Joyce, agaruka uburyo inguzanyomo itangwa n’ibisabwa kugira ngo uyihabwe.

Ati “Inguzanyo dutanga muri Numida tuyiha abacuruzi batoya basanzwe bagira imbogamizi mu kubona inguzanyo zisaba ingwate, n’izindi mpapuro nyinshi, rero twebwe tuyitanga ku bacuruzi bato byihuse. Dutanga inguzanyo mu uburyo bw’ikoranabuhanga kandi tukazitanga tutabasabye ingwate kandi ku giciro gitoya”.

Umuyobozi mu kuru wa Numida, Minah Shahida, avuga ko intego y’ikigo ari uguteza imbere ba rwiyemezamirimo bato bo muri Afurika.

Ati “Intego yacu nk’ikigo ni ugushoboza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse barenga miliyoni imwe hirya no hino muri Afurika, kubona ubushobozi bubafasha guteza imbere ibikorwa byabo. Igicuruzwa cyacu nyamukuru kandi twazanye ino mu Rwanda ni inguzanyo y’igihe gito yo gukoresha mu ubucuruzi itagira ingwate, itangwa mu buryo bworoshye kandi buboneye.”

Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitanga inguzanyo bidafite amafaranga abitse (BNR), James Rwagasana, avuga ko uko ibigo by’imari bikomeza kwiyongera bizafasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Ati “Ibigo uko bibaye byinshi bizagira ingaruka nziza kuko inguzanyo zizaba nyinshi zaba izijya mu buhinzi ndetse n’indi mishinga yaba ubwubatsi, n’ubundi buryo butandukanye. Bino bigo bizagira uruhare ku kwiyongera kw’inguzanyo  ku byiciro bimwe bitagerwagaho cyane n’inguzanyo harimo abadamu, urubyiruko rudafite ingwate”.

Ni inguzanyo isaba kuba umuntu afite indangamuntu, ubucuruzi bwe  byibura bumaze amezi 6, ndetse  n’icyangombwa cya RDB ko wandikishije ubucuruzi bwawe gusa, ibi abacuruzi bato n’abaciriritse bakabishingiraho bavuga ko boroherejwe kubabona inguzanyo zitagoranye.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

10 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

18 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago