Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi cyane nka Norvege, yasenywe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, hirindwa ko yazateza impanuka.
Mu minsi ishize ni bwo kuu mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’iyi nyubako isaduka mu gihe yari icyubakwa, abantu bayibazaho cyane kuko wabonaga hari bimwe mu bice byayo byagwaga, nyuma y’ayo makuru ni bwo hemejwe ko idakomeza kubakwa, kugira ngo hakorwe isuzuma.
Isuzuma ryagaragaje ko mu kubaka iyi nyubako, isima itavanzwe neza kandi ko ibyuma byayubakishijwe bitujuje ibipimo byagenewe inyubako nini, ku buryo byari byatangiye kwigonda, ari yo mpamvu yatangiye gusenyuka.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko isuzuma rya Laboratwari ryagaragaje ko byashobokaga ko ibice bimwe by’iyi nyubako byari gusenywa, hakagira ibisigara ikaba yakomeza kubakwa ikuzura.
Icyakora ngo irindi suzuma mu bya tekiniki ryagaragaje ko bitashoboka ko hari ibice byasigara, nuko hafatwa icyemezo cyo kuyisenya yose mbere y’uko yateza impanuka, nk’uko Ntirenganya yabitangarije RBA.
Ati “Byombi rero bimaze kuboneka, byagaragaje ko bidashoboka, ikintu cyonyine gishoboka ari uko iyi nyubako yavaho burundu, bakazongera gusaba uruhushya bundi bushya rwo kongera kubaka.”
Twahirwa Theoneste, ari we nyiri iyi nyubako, yavuze ko ari igihombo gikomeye agize ariko ko yagitewe na rwiyemezamirimo yahaye akazi, cyane ko ngo iyi nyubako yari kuzura itwaye akayabo k’asaga Miliyoni 800Frw.
Ati “Tubara agaciro k’iyi nzu kugira ngo izabe yuzuye, twabaraga miliyoni 800 Frw kuzamura. Icyo twasaba ku bantu bakora, bakwiye kujya baha agaciro amafaranga y’abaturage. Niba umuntu yakwishyuye amafaranga, akaguha ibikoresho, ukamuha ikintu gikomeye gifite ireme.”
Yunzemo ati “Unarebye ubona ko ari ikosa ry’abatekinisiye ryabayeho. Ntabwo ari uko ibikoresho byabuze.”
Ntirenganya yasabye abaturage kujya bubaka baha akazi abanyamwuga bari mu rugaga rw’abubatsi, kuko ari bo babazwa amakosa agaragara mu mishinga bagizemo uruhare.
Abubaka inzu by’umwihariko izigeretse, bagirwa inama yo kugura ibikoresho byujuje ubuziranenge, bagakoresha abubatsi bazwi ndetse bari mu rugaga rw’abubatsi mu Rwanda, kugira ngo habaye ikibazo ku nyubako zabo babone aho babariza, bityo birinde ibihombo ndetse babe banakumiriye impanukazatezwa n’isenyuka ry’inyubako.
Mu cyumweru gishize, mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, hagaragaye inyubako y’amagorofa agera kuri 12 yari irimo kubakwa, yasenyutse yose iteza impanuka, cyane ko byabaye ari ku manywa abantu bari mu mirimo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’imyambarire gikunze kuvugwa kitagombye kureberwa ku bagore…